Tariki 18 Kamena

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 18 Kamena 2018 saa 06:30
Yasuwe :
0 0

Tariki 18 Kamena ni umunsi w’169 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 196 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi
1429: Ingabo z’igihugu cy’u Bufaransa ziyobowe na Joan of Arc zakubise inshuro ingabo z’u Bwongereza zari ziyobowe na John Fastolf, mu gitero cyabereye ahitwa Patay. Ibi byabaye mu ntambara yahuje ibihugu byombi yiswe iy’imyaka ijana “Hundred Years’ War”.
1767: Samuel Wallis, Umwongereza watwaraga ubwato, wageze bwa mbere ku kirwa kinini cya Tahiti kiri mu Nyanja (...)

Tariki 18 Kamena ni umunsi w’169 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 196 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi

1429: Ingabo z’igihugu cy’u Bufaransa ziyobowe na Joan of Arc zakubise inshuro ingabo z’u Bwongereza zari ziyobowe na John Fastolf, mu gitero cyabereye ahitwa Patay. Ibi byabaye mu ntambara yahuje ibihugu byombi yiswe iy’imyaka ijana “Hundred Years’ War”.

1767: Samuel Wallis, Umwongereza watwaraga ubwato, wageze bwa mbere ku kirwa kinini cya Tahiti kiri mu Nyanja y’Amahoro(Pacific Ocean) afatwa nk’Umunyaburayi wa mbere wageze ku kirwa.

1830: U Bufaransa bwigaruriye igihugu cya Algeria.

1858: Charles Darwin umushakashatsi ukomeye mu bijyanye n’ihindagurika ry’ibinyabuzima (Evolution) yabonye inyandiko iturutse kwa Alfred Russel Wallace yari ikubiyemo imyanzuro myinshi ijyanye n’ihindagurika n’inkomoko ry’ibinyabuzima mu isi.

1887: Hashyizwe umukono ku masezerano hagati y’igihugu cy’u Budage n’u Burusiya.

1953: Hashinzwe Repubulika ya Misiri, basezera ku butegetsi bwa cyami.

1953: Indege ya gisirikare ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika C-124 yakoreye impanuka mu Mujyi wa Tokyo mu gihugu cy’u Buyapani ihitana abantu 129.

1954: Pierre Mendès-France yabaye Minisitiri w’Intebe w’igihugu cy’u Bufaransa.

1979: Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete bashyize umukono ku masezerano yiswe SALT II.

1981: Icyorezo gikomeye cyaje kumenyekana nyuma ko ari SIDA cyagaragariye mu Mujyi wa San Francisco muri Leta ya California.

1984: Mu gihugu cy’u Bwongereza, ahitwa Orgreave hakozwe imyigaragambyo itoroshye, abapolisi ibihumbi bitanu bahangana n’abakozi bacukuraga amabuye y’agaciro ahitwa South Yorkshire.

2006: Icyogajuru cya mbere cya Kazakh cyoherejwe mu kirere.

Bamwe mu bavutse kuri uyu munsi

1877: James Montgomery Flagg

1942: Thabo Mvuyelwa Mbeki, wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo.

1964: Uday Hussein, umuhungu wa Saddam Hussein wabaye Perezida wa Iraqi.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1673: Jeanne Mance, umwe mu bari abakoroni ba Canada, ni nawe washinze Umujyi wa Montreal n’ibitaro bya Hôtel-Dieu de Montréal, ibitaro bya mbere byashinzwe mu Majyaruguru y’Amajyaruguru y’Amerika.

1974: Georgy Zhukov, Marshal mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza