Uko François Mitterrand yanze gutumira u Rwanda mu nama y’u Bufaransa na Afurika ya nyuma ya Jenoside

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 3 Gashyantare 2021 saa 11:17
Yasuwe :
0 0

Ku wa 7 Ugushyingo 1994, Abakuru b’Ibihugu bagera kuri 25 ba Afurika bari barimbye mu makoti meza berekeza i Biarritz mu Bufaransa aho bari bagiye guhurira n’uwari Perezida w’icyo gihugu, François Mitterrand, mu nama ihuza Afurika n’u Bufaransa izwi nka ‘Sommet France-Afrique’.

Ni inama yari yahariwe kuganira ku mubano w’ibihugu bya Afurika n’u Bufaransa, ariko hanaganirwa ku Rwanda, nk’igihugu cyari kirimo gusohoka mu bihe by’icuraburindi n’imiborogo yasize abatutsi basaga miliyoni b’inzirakarengane bishwe mu minsi 100 muri Jenoside.

Mu Rwanda [igihugu nacyo cyari gisanzwe cyitabira iyi nama ngarukamwaka], hari hashize amezi agera kuri ane urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi rurangiye.

FPR Inkotanyi yari imaze guhagarika Jenoside ntiyigeze ihabwa ubutumire na Mitterrand wayoboraga igihugu cyafashije bikomeye leta ya Habyarimana mu mugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, ni ingingo itarakunze kuvugwaho rumwe kugeza ubwo mu ntangiro za Mutarama 2021, Umushakashatsi François Graner yagaragaje ibyo yabonye mu nyandiko zivuga ku mateka y’u Rwanda ku butegetsi bwa François Mitterrand.

Graner yavuze ko mu bihe bya Jenoside na mbere yaho, amategeko na politiki y’u Bufaransa k’u Rwanda yavaga hejuru ajya hasi kandi aturutse ku itsinda ry’abantu bake.

Ati “Politiki y’u Bufaransa yakoreshwaga mu Rwanda, yari ishingiye ku itsinda ry’abantu bake ba hafi ya François Mitterrand.”

Yakomeje avuga ko François Mitterrand hamwe n’abayobozi bakuru batatu aribo batangaga amabwiriza, muri rya tsinda rito ryakoraga byose.

Ati “Abajenerali Christian Quesnot [wari umujyanama mu bya gisirikare, General Jacques Lanxade (Umugaba Mukuru w’Ingabo) na General Jean Pierre Huchon (wari Umuyobozi ushinzwe imikoranire mu bya gisirikare) bari bafite umurongo umwe. Bakoreraga mu ruziga, bagaha ibitekerezo François Mitterrand.”

Aba basirikare uko ari batatu bari ku rutonde rwashyizwe ahagaragara n’u Rwanda rw’abasirikare 22 b’u Bufaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Graner kandi yavuze ko izi nyandiko zigaragaza neza ko Politiki y’u Bufaransa k’u Rwanda yari ishyigikiye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi kuko “bwatangaga ubufasha buzi impamvu y’ibiri kuba”.

Urwicyekwe n’ikimwaro byatumye Mitterrand yanga gutumira u Rwanda muri Sommet France-Afrique

Iyi nama u Rwanda rutigeze rutumirwamo, yagombaga kuba hagati ya tariki 7-9 Ugushyingo 1994, ari nabwo Ingabo za FPR Inkotanyi zari zikimara guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Dr. Charles Murigande wari Umujyanama wa Perezida, ushinzwe Ububanyi n’Amahanga [icyo gihe Perezida yari Pasteur Bizimungu 1994-1995], asobanura neza impamvu yatumye Mitterrand adatumira u Rwanda muri iyo nama.

Mu kiganiro yagiranye na One Nation Radio, Dr Murigande yavuze ko kuba Perezida Mitterrand ataratumiye u Rwanda, bitari bitangaje kuko icyo gihe yafataga guverinoma nshya na FPR Inkotanyi muri rusange nk’abanzi b’u Bufaransa.

Ati “Nta n’ubwo kuba tutaratumiwe muri iriya nama ya Biarritz, bivuze ko ibihugu byayitabiriye byafataga u Rwanda nk’igihugu kirwaye ibibembe […] birumvikana nta kuntu Perezida w’u Rwanda yari gushobora kujya mu Bufaransa atatumiwe.”

Yakomeje agira ati “Kandi kudatumirwa n’u Bufaransa rwose ntabwo byadutangaje kuko perezida wari uriho icyo gihe niko yari ameze, niyo mitekerereze ye, yari yifatanyije n’abamaze guhekura u Rwanda, urumva yari afite ikimwaro nta kuntu yari gutinyuka ngo atumire Perezida w’u Rwanda i Biarritz.”

U Rwanda ntacyo rwahombye!

Perezida Mitterrand yari inshuti y’akadasohoka ya Leta ya Habyarimana Juvénal, yateguye ikanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Murigande agaragaza ko kuba FPR Inkotanyi yarakomye mu nkokora umugambi wabo wo kurimbura Abatutsi, ari ibintu byumvikana neza ko icyo gihe atagombaga kongera kwicarana n’uwari kuba ayihagarariye muri iyo nama.

Ku rundi ruhande ariko avuga ko ntacyo u Rwanda rwahombye mu kudatumirwa muri iyo nama kuko n’ubundi Mitterrand wayiteguye yari amaze iminsi aruhekuye.

Ati “Ni ibintu bitagize icyo bidutwara kuko n’ubundi sinibaza ko n’iyo badutumira twari kugenda! Wowe se abantu baba bamaze kukwicira abantu bakagutumira mu rugo rwabo ukajyayo?”

Dr Murigande yifashishije imvugo yakoreshejwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, ubwo yasubizaga Trump wanze kwitabira irahira rye avuga ko ‘aricyo cyemezo cyiza afashe kandi bacyemeranyaho’.

Ati “Yewe navuga ko natwe muri icyo gihe kuba Mitterrand ataratumiye perezida wacu, Bizimungu kujya mu nama i Biarritz, hano mu Rwanda twumvaga ko aricyo cyemezo cyiza yafashe kuko byari gushoboka ko n’iyo adutumira tutari kugenda.”

Inyandiko nyinshi zigaragaza ko kuva mu 1990 ubwo Ingabo za FPR Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, Abasirikare b’Abafaransa boherejwe gutabara Habyarimana mu cyiswe "Opération Noroît".

Abo basirikare batangaga ubufasha ku ngabo za Leta haba mu myitozo n’ibindi ndetse ni nabo batozaga Interahamwe zishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aha ni ku munsi wa Sommet France-Afrique yabereye i Biarritz, hari mu Ugushyingo 1994
Mitterrand na Habyarimana bari inshuti z'akadasohoka ndetse yamushyigikiraga cyane mu migambi ye yose
Dr Charles Murigande yanabaye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane hagati ya 2002 na 2008

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .