Tariki ya 9 Mata 1994, Umunsi ubwicanyi bwakomeje gufata umurego, abanyaburayi bagahungishwa

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 9 Mata 2018 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi ibiri Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye gukorwa, ubwicanyi bwarakomeje mu bice bitandukanye by’igihugu ari na ko abanyaburayi bari mu Rwanda bahungishwaga.

Nk’uko tubikesha Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), icyo gihe ni bwo hatangiye Operation Amaryllis, iyobowe na Generali Henri Poncet mu rwitwazo rwo guhungisha abanyaburayi bagera ku 1400 babaga mu Rwanda.

Interahamwe n’abasirikare barindaga Habyarimana bishe abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika yitiriwe Mutagatifu Vicenti wa Paloti i Gikondo bagera kuri 500. Kuri uwo munsi Ingabo za Loni ziboneye ubwicanyi bwakorewe abatutsi biganjemo abana muri Kiliziya i Gikondo.

Abasirikare ba Leta ya Habyarimana batwitse abatutsi bari bahungiye Nyakabanda II munsi ya BAOBAH. Icyo gihe kandi abatutsi bari bahungiye ku misozi ya Murama, Murundi, Nyamirama na Kabare (mu karere ka Kayonza) barishwe.

Abari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Kabuye, ubu ni mu Murenge wa Jabana bose barishwe. Hagati y’itariki ya 9-10-11/04/1994, abatutsi bari bahungiye i Kiramuruzi (ubu ni mu Karere ka Gatsibo), nabo barishwe.

Ibikorwa by’Interahamwe kandi byageze no ku batutsi muri Nyagatare i (ubu ni mu Karere ka Nyagatare), naho batangira kwicwa.

Habaye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Zaza muri Kibungo, guhera tariki ya 09 kugeza tariki ya 12 Mata, aho Abatutsi babarirwa hagati ya 500 na 800 bishwe.

Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamagumba (Mabanza) muri Perefegitura ya Kibuye bagabweho igitero, babanje kwihagararaho mu gihe kingana n’iminsi itanu guhera tariki ya 9 kugeza tariki ya 14 Mata biba iby’ubusa n’ubundi ababarirwa mu 12000 baricwa.

Abatutsi bari bahungiye Nyabikenke ku biro byahoze ari iby’Umurenge wa Karama muri Bumbogo, barishwe ubu ni mu Karere ka Gasabo.

Ibindi wamenya ku byaranze iyi tariki mu 1994

· Hishwe Abatutsi i Nyarushishi (Nkungu)

· Hishwe Abatutsi b’i Cyabingo

· Hishwe Abatutsi mu Mataba (Gakenke)

· Hishwe Abatutsi muri centre ya Kararama (Gakenke)

· Hishwe Abatutsi bari bahungiye ku Rusengero rw’Aba Baptiste rwa Rusiza muri Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya ya Nyundo no mu nkengero zayo, muri Perefegitura ya Gisenyi barishwe ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Hishwe Abatutsi bari bahungiye muri Maternité ya Nyundo muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Ifoto igaragaza ingabo za Loni zari mu Rwanda zigejeje ku kibuga cy’Indege cya Kanombe, Abafaransa n’Ababiligi bagera kuri 500 bari bahungishijwe basubiye mu bihugu byabo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza