Tariki 26 Nyakanga

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 26 Nyakanga 2019 saa 06:30
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 26 Nyakanga ni umunsi wa 207 w’umwaka usigaje iminsi 158 ngo urangire.
1309 : Papa Clément V yemeye itorwa ry’umwami w’abami w’ Abajerimanike nk’umwami w’Abaromani.
1340 : Intambara yahuje Abongereza n’Abafaransa i Saint-Omer; instinzi y’u Bufaransa yatumye Abongereza bava mu ntambara
1605 : Bafashijwe n’umwami Henri IV, abaporotesitanti bo mu Bufaransa bishyize hamwe mu nteko ibahuza mu gikorwa cyabereye i Châtellerault.
1821 : Turukiya n’u Burusiya byacanye umubano nyuma y’uko (...)

Tariki ya 26 Nyakanga ni umunsi wa 207 w’umwaka usigaje iminsi 158 ngo urangire.

1309 : Papa Clément V yemeye itorwa ry’umwami w’abami w’ Abajerimanike nk’umwami w’Abaromani.

1340 : Intambara yahuje Abongereza n’Abafaransa i Saint-Omer; instinzi y’u Bufaransa yatumye Abongereza bava mu ntambara

1605 : Bafashijwe n’umwami Henri IV, abaporotesitanti bo mu Bufaransa bishyize hamwe mu nteko ibahuza mu gikorwa cyabereye i Châtellerault.

1821 : Turukiya n’u Burusiya byacanye umubano nyuma y’uko Turukiya ihakanye kurengera abakirisitu muri iki gihugu.

1847 : Libéria igihugu cya mbere muri Afurika mu kubona ubwigenge cyabutangaje ku mugaragaro.

1908 : Hashinzwe Ibiro bya Amerika bishinzwe ubutasi (Bureau of Investigation (BOI) byaje guhinduka, Federal Bureau of Investigation (FBI), bikozwe na par Charles Joseph Bonaparte-Patterson.

1941 : Mu ntambara ya kabiri y’isi, Franklin D. Roosevelt wari Perezida wa Amerika yatanze itegeko ko Amerika itera u Buyapani nyuma y ‘uko buteye Indochine yakoranizwaga n’Abafaransa.
1956 : Ubunigo bwa Suez mu Misiri bwabaye ubwa leta bikozwe na perezida Nasser.

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki

1829 : Auguste Beernaert, umukozi muri leta y’ Bubiligi wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu guharanira amahoro

1856 : George Bernard Shaw, umwanditsi ukomoka muri Irlande wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo.

1989 : Ivian Sarcos, wabaye Miss w’isi muri 2011 ukomoka muri Venezuela

Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki

1471 : Paul II (Pietro Barbo), Papa wa 211 wa Kiliziya gaturika watabarutse amaze imyaka irindwi ku buyobozi.

1934 : Winsor McCay wahimbye uburyo bw’ibishushanyo bivuga ( dessin animé ) ukomoka muri Amerika

Liberia yabonye ubwigenge bwa mbere muri Afurika kuwa 26 Nyakanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza