1320 : Ladislas I le Bref yimikiwe kuba umwami wa Pologne,I Cracovie.
1531 : Hashinzwe umujyi wa Rio de Janeiro.
1831: Ubwigenge n’ubutabogama bw’u Bubiligi byemewe n’ibihugu by’ibihangange ku isi
1841: Hong Kong yashyizwe mu maboko y’Abongereza mu gihe cy’imyaka 150.
1848 : Frédéric VII wa Danemark yasimbuye se ku bwami Christian VIII.
1921 : Muri Turukiya hemejwe itegeko nshinga bwa mbere mu mateka
1934 : Mu Buyapani, Hashinzwe Fujifilm, kompanyi ikora ibijyanye no gufotora ndetse n’ibikoresho bya Electronique.
1946 : Jenerali de Gaulle yeguye ku buyobozi bwa guverinoma y’agateganyo mu Bufaransa
1948 : Hatangajwe umwanzuro wa 39 w’akanama ka loni kagamije amahoro n’umutekano ku Isi, uvuga ku kibazo cy’u Buhinde na Pakistan
1949: Kayibanda Gregoire wabaye perezida w’u Rwanda yatangiye umwuga w’ubwarimu muri « Institut Léon Classe » kugeza mu 1952.
1960 : Bwa mbere, Hendrik Verwoerd yatangaje ko igihugu cy’Afurika y’Epfo kibasha guhinduka Repubulika
1961 : John F. Kennedy yabaye perezida wa 25 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
1972 : Pakistan yatangije gahunda y’icurwa ry’ibisasu bya kirimbuzi.
1977 : Jimmy Carter yabaye perezida wa 39 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
1981 :Ronald Reagan yabaye perezida wa 40 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
1989 : George Bush yabaye perezida wa 41 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
1991 : Guverinoma y’igihugu cya Sudani yanze icyifuzo cyo kugendera ku mahame y’idini ya Isilam
1991 : Uwari umugaba w’ingabo za RPA zabohoye u Rwanda Maj Gen Paul Kagame yakoresheje inama abari abayobozi bakuru b’ingabo bafata umwanzuro wo gutera umujyi wa Ruhengeri no kubohora imfungwa zari muri Gereza ya Ruhengeri.
1993 : Bill Clinton yabaye perezida wa 42 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
1996 : Yasser Arafat yatorewe kuyobora Palesitina
1998 : Václav Havel yongeye gutorerwa kuyobora repubulika ya Tchèque.
2001 : George Walker Bush yabaye perezida wa 43 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
2009 : Barack Obama yabaye perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

2000 : I Rennes, hongeye gufungurwa inteko ishinga amategeko y’u Bwami bw’u Bwongereza(Parlement de Bretagne) yari yarashenywe n’inkongi y’umuriro muri Gashyantare 1994
2007: Ibicurane by’ibiguruka (grippe aviaire) yahitanye umuntu wa 62 muri Indonésie, n’uwa 11 muri Misiri
2017 : Donald Trump yatangiye inshingano nka perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1716 :Charles III, umwami wa Espagne
1775 : André-Marie Ampère, umuhanga mu bugenge ukomoka mu Bufaransa
1801 : Hippolyte Bayard, watangije igikorwa cyo gufotora
1915 : Roger Barberot, Ghulam Ishaq Khan, perezida wa Pakistan
1950 : Mahamane Ousmane, wabaye perezida wa Niger.
1981 : Owen Hargreaves,umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Bwongereza
1987 :Víctor Vázquez, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Espagne
1988 : Jeffrén Suárez, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Espagne.
1995: Culumn Chambers, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukina mu bugarira izamu mu ikipe ya Arsenal.
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1479 : Jean II, umwami wa Aragon
1612 : Rodolphe II, umwami w’abami w’Abaromani b’Abagerimanike
(Empereur romain germanique)
1666 : Anne d’Autriche, umwamikazi w’u Bufaransa
1848 : Christian VIII, umwami wa Danemark
1891 : David Kalakaua, umwami wa Hawaï
1983 : Garrincha, umukinnyi w’umupira w’amaguru muri Bresil
2018: Paul Bocuse, umutetsi w’umufaransa wari warabaye ikirangirire kubera uburyohe bw’amafunguro yateguraga.
TANGA IGITEKEREZO