Bimwe mu byaranze uyu munsi
558 Mbere ya Yesu: Umwami Nebukadinezari II w’i Babuloni yashyize icyicaro cye i Yerusalemu, cyaje kuhava mu mwaka wa 586 mbere ya Yesu Kristo.
1559: Elisabeth I yagizwe Umwamikazi w’u Bwongereza.

1759: Inzu Ndangamurage y’u Bwongereza yafunguye imiryango.
1777: Mu mpinduramatwara ya Amerika, Leta ya New Connecticut (ubu yabaye Vermont) yatangaje ubwigenge bwayo.
1892: James Naismith yashyize ahagaragara amategeko agenga umukino wa Basketball.
1931: Umwami Mutara III Rudahigwa yarimitswe.
1992: Umuryango Mpuzamahanga wemeye ubwigenge bwa Slovenia.
2001: Urubuga rwa Wikipedia rwashyizwe ku murongo wa internet bwa mbere.
2007: Barzan Ibrahim al-Tikriti wahoze ari intasi ya Iraq akaba n’umuvandimwe wa Saddam Hussein, yakatiwe igihano cy’urupfu amanitswe we n’uwahoze ari Perezida w’Urukiko Rukuru.
2009: Indege ya Amerika ya Sosiyete US Airways, yaguye mu Mugezi wa Hudson, nyuma gato yo guhaguruka ku Kibuga cy’Indege cya La Guardia yerekeza i New York. Iyi mpanuka nta muntu n’umwe yahitanye.
Abavutse kuri iyi tariki
1432: Umwami Afonso V wa Portugal.
1918: Gamal Abdel Nasser wahoze ayobora Misiri.
1929: Martin Luther King Jr, waharaniye uburenganzira n’uburinganire bw’abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1943: Stuart E. Eizensat wari Umujyanama wa Perezida Jimmy Carter na Bill Clinton.
1979: Young Dro, Umunyamerika uririmba injyana ya Rap.
1982: Francis Zé, Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Cameroun.
Abitabye Imana kuri iyi tariki
1950: Gen Henry Hap Arnold wari Umuyobozi w’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere.
1973: Ivan Petrovsky, umuhanga mu mibare w’Umurusiya.
1992: Dee Murray, Umunyamerika wari umwanditsi w’indirimbo.
2000: Fran Ryan wari umukinnyi wa filime.
2007: Umunya-Canada James Hillier wavumbuye Electron Microscope.
2011: Nat Lofthouse wari umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Bwongereza.
Iminsi mikuru
- Umunsi w’ingabo muri Nigeria
- Umunsi w’ingabo mu Buhinde
- Umunsi wo kwibuka John Chilembwe umwe mu baharaniye ubwigenge bwa Malawi.
Umunsi mwiza kuri Rémi, Mieg, Remi, Remy, Rimma, Amaury, Aimeri, Amalric, Amalrigo, Amauri, Amauric, Améric, America, Americo, Ameriga, Amerigo, Amelrich, Amery, Amorey, Amory, Arrigo, Emmelrich, Emmerich, Aouregan, Aouregwenn, Aourgen, Auregan, Éphise Efisio Efisia, Ita, Itta, Rachel, Rachilde, Racilia, na Raquel.
TANGA IGITEKEREZO