Tariki ya 13 Nyakanga 2013 ni umunsi wa 194 w’umwaka ubura iminsi 171 ngo ugere ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1810: Napoléon Ier yafashe ubwami bw’u Bolandi abwomeka ku Bufaransa yayoboraga abugabanyamo ibice birindwi.
1878: hasojwe inama ya Berlin mu Budage yarangiye hasinywe amasezerano yo kwigabanya ibihugu bitandukanye ku isi.
2011: hatangajwe umwanzuro wa loni mu kanama kayo gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi ko kwemerera Sudani kwakirwa muri uyu muryango.
Bamwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1718: John Canton, umuhanga mu Bugenge ukomoka mu Bwongereza.
1722: Claude Antoine Capon de Château-Thierry, umujenerali warwanye mu ntambara y’impinduramatwara mu Bufaransa.
1927 :Didouche Mourad, umuyobozi watumye Algeria ibona ubwigenge.
1934 :Wole Soyinka,umwanditsi ukomoka muri Nigeria wahawe igihembo cya Nobel mu buvanganzo mu 1986.
- Wole Soyinka,umwanditsi ukomoka muri Nigeria wahawe igihembo cya Nobel mu buvanganzo mu 1986
Bamwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1789 : Victor Riqueti de Mirabeau, umuhanga mu bukungu ukomoka mu Bufaransa.
1974 : Patrick Blackett, umuhanga mu bugenge wanabihembewe igihembo cyitiriwe Nobel mu 1948.
TANGA IGITEKEREZO