590: Ku buyobozi bwa Kiliziya Gatolika hatowe Papa Grégoire I.
1492: Anne de Bretagne yimitswe nk’ umwamikazi.
1587: Marie Stuart, Umwamikazi mu Bwami bw’u Bwongereza yaje kwicwa nyuma yo guhamywa kugambanira igihugu.
1861: Havutse leta zishyize hamwe za Amerika.
1904: Hatangiye intambara yahuje Abarusiya n’Abayapani.
1910: I Bruxelles habaye ubwumvikane hagati y’u Bubiligi, u Budage n’u Bwongereza ku bijyanye n’imipaka ya Congo Kinshasa.
1958: Hatewe ibisasu kuri Sakiet Sidi Youssef, igikorwa cy’Ingabo z’Abafaransa mu ntambara yo muri Algerie, iki gitero cyagabwe kuri aka gace ka Tuniziya.
1963: Muri Irak habaye coup d’État yatumye Abdel Salam Aref ajya ku butegetsi.
1974: Muri Burkina Faso habaye coup d’État yakozwe n’abasirikare bayobowe na Aboubacar Sangoulé Lamizana.
1979: Denis Sassou-Nguesso yabaye Perezida wa Repubulika ya Congo Brazaville.

2007: Hasinywe amasezerano yo gushyiraho guverinoma y’ubumwe bwa Palesitine.
590: Grégoire I yatorewe kuba Papa.
1908: Hashinzwe bwa mbere sosiyete ikora iyamamaza muri filimi.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
411: Proclos, umufilozofe ukomoka mu Bugiriki.
1291: Alphonse IV, Umwami wa Portugal.
1897: Zakir Hussain, Perezida w’u Buhinde.
1952: Mustapha Dahleb, umukinnyi wa ruhago ukomoka muri Algerie.
Bamwe mu bamenyekanye bapfuye kuri iyi tariki
1296: Przemysl II, umwami wa Pologne.
1587: Marie Ire, umwamikazi wa Ecosse.
1957: Walther Bothe,umuhanga mu bugenge wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu 1954.
1975: Robert Robinson, umuhanga mu butabire wahawe igihembo cyititiriwe Nobel mu 1947.
1979: Dennis Gabor, umuhanga mu bugenge wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu 1971.
1998: Halldór Laxness, umwanditsi wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo mu 1955.
2013: James DePreist, Umuyobozi wa Orchestre wo muri Amerika.
TANGA IGITEKEREZO