00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 4 Ugushyingo

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 4 Ugushyingo 2021 saa 06:30
Yasuwe :
0 0

Tariki 4 Ugushyingo ni umunsi wa 309 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 57 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi

1921: Uwari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Hara Takashi yiciwe mu Mujyi wa Tokyo.

1942: Mu ntambara ya Kabiri y’Isi yose, mu gitero cyabereye ahitwa El Alamein, ingabo ziyobowe na Jenerali Marshari Erwin Rommel zarenze ku mategeko yatanzwe na Hitler Adolf ziva ku rugamba zerekeza mu karuhuko kagera ku mezi atanu.

1956: Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zinjiye muri Hongrie mu gihe cy’impinduramatwara yo kurwanya uyu muryango. Izi ngabo zari zijyanywe no guhagarika imyigaragambyo yakorwaga n’abaturage, yaguyemo abatari bake ndetse abandi barakomereka bahunga igihugu.

1966: Kimwe cya gatatu cy’intara ya Florence mu Butaliyani cyarengewe n’umwuzure watewe n’umugezi wa Arno n’uwa Po uherereye mu Majyaruguru y’u Butaliyani, abaturage bagera ku 113 abandi bagera ku bihumbi 30 bavanwa mu byabo.

1970: Umwana w’imyaka 13 y’amavuko, wari umuhanga ku buryo butangaje bamutahuye ahantu yari afungiwe mu cyumba cye giherereye Los Angeles, muri California nyuma y’igihe kirekire.

1979: Iran yataye muri yombi abantu biganjemo abanyeshuri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko mu bantu 90, abagera kuri 53 bari Abanyamerika aba bose bari mu biro by’uhagarariye inyungu za Amerika muri Iran biherereye i Tehran. Ibi byabaye imvano yo gutangiza amakimbirane hagati y’ibihugu byombi.

2008: Bwa mbere mu mateka ya Amerika, hatowe umukuru w’igihugu w’umwirabura ufite inkomoko ku mugabane wa Afurika, uyu ni Barack Obama wabaye Perezida wa 44 ku rutonde rwabayoboye iki gihugu.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

Laura Bush

1946: Laura Bush, umufasha wa George W. Bush wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1951: Traian Basescu wabaye Perezida wa Romania.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1992: George Klein, umuvumbuzi ukomoka muri Canada.

1995: Yitzhak Rabin, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Israel.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .