Bimwe mu byabaye kuri iyi tariki mu mateka
1646: Imirwano y’i Torrington yabaye iya nyuma ikomeye mu ntambara ya gisivili mu Bwongereza.
1862: Mu ntambara ya gisivili yo muri Amerika, General Ulysses S. Grant yafashe Fort Donelson ho muri Tennessee.
1899: Knattspyrnufélag Reykjavíkur ikipe ya mbere y’umupira w’amaguru muri Iceland yarashinzwe.
1936: Amatora yashyize ishyaka ry’abaturage ku buyobozi muri Espagne.
1959: Fidel Castro yabaye Minisitiri w’Intebe wa Cuba nyuma yaho umunyagitugu Fulgencio Batista ahirikiwe ku butegetsi ku ya 1 Mutarama.
1968: I Haleyville muri Alabama, uburyo bwa mbere bwo gutabaza hahamagarwa nimero 911 kuri telefoni bwaratangiye.
1987: Urubanza rwa John Demjanjuk washinjwaga kuba Umu-Nazi wakoze amarorerwa mu nkambi y’i Treblinka rwaratangiye i Jerusalem.
1991: Umuyobozi wa Nicaragua Contras Enrique Bermudez yarishwe i Managua.
1999: Muri Uzbekistan, igisasu cyo mu bwoko bwa bomb cyaraturitse hanumvikana urusaku rw’amasasu ku biro bya guverinoma mu cyasaga no kuba ari umugambi wo guhitana Perezida Islam Karimov.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
1982: Lupe Fiasco, umunyamuzika w’Umunyamerika.
1958: Ice-T, umunyamuzika w’Umunyamerika.
1970: Angelo Peruzzi, Umutaliyani ukina umupira w’amaguru.
1979: Valentino Rossi, Umutaliyani usiganwa kuri moto.

Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki
1279: Umwami Afonso III wa Portugal.
1912: Mutagatifu Nikolai w’u Buyapani, umupadiri w’umworthodox.
2004: Doris Troy, umuririmbyi w’Umunyamerika
TANGA IGITEKEREZO