00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 14 Ugushyingo

Yanditswe na

Ishimwe Samuel

Kuya 14 Ugushyingo 2021 saa 06:30
Yasuwe :
0 0

Tariki 14 Ugushyingo ni umunsi wa 319 mu minsi igize umwaka, hasigaye 47 ukagera ku musozo. Ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya diabète.

Bimwe mu byabaye kuri uyu munsi

1770: James Bruce yavumbuye icyo yitaga isoko ya Nile.

1918: Czechoslovakia yahindutse Repubulika.

1921: Muri Espagne hashinzwe Ishyaka rya Gikomunisiti.

1922: Radiyo BBC (British Broadcasting Corporation) yatangiye gukorera mu Bwongereza.

1923: Uwitwa Kentaro Suzuki yesheje agahigo ko kurira umuziki wa Iizuna.

1967: Congress ya Colombia yakoze Umunsi mukuru wo kwibuka imyaka ijana mirongo itanu y’urupfu rwa Policarpa Salavarieta, uyu munsi wiswe Day of Columbian Women.

1970: Indege yitwa Southern Airways Flight 932 yakoreye impanuka mu misozi iri hafi ya Huntington mu Burengerazuba bwa Virginia, ihitana abantu 75 barimo abayoboke ba mu Ikipe ya Marshall University Football.

1975: Espagne yaretse ibikorwa by’ubukoloni yakoreraga mu Burengerazuba bwa Sahara.

1979: Perezida wa Amerika Jimmy Carter yafashe icyemezo cyo kubangamira inyungu zose za Iran ziri muri Amerika, asaba ko barekura imfungwa bari bafashe bugwate.

1990: Nyuma y’ukwiyunga k’ u Budage, hasinywe amasezerano hagati ya Repubulika y’u Budage na Pologne, aho bafashe Order-Neisse- line nk’umupaka hagati y’ibihugu byombi.

1991: Igikomangoma cya Cambodge, Norodom Sihanouk yagarutse mu gihugu cye nyuma y’imyaka 30 mu buhungiro.

1991: Ibiro by’ubutasi bya Amerika n’u Bwongereza byatangaje ko bifite impapuro zishinja intasi ebyiri za Leta ya Libya zagize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Pan Am Flight 103.

Indege ya Pan Am yaguye Lockerbie muri Scotland

2001: Mu ntambara ya Afghanistan, abarwanyi bo mu Majyaruguru bafashe Umurwa Mukuru Kabul.

2003: Abahanga mu by’isanzure Michael E. Brown, Chad Trujillo na David L Robinowitz bavumbuye umubumbe muto wa 90377.

2008: Icyongereza cyatangiye gukoreshwa nk’ururimi rwo kwigishwamo mu Rwanda rusimbuye Igifaransa.

Abavutse kuri uyu munsi

1953: Dominique de Villepin, wahoze ari Ministiri w’Intebe w’u Bufaransa.

1989: Jake Livermore, wakinaga umupira w’amaguru.

Abatabarutse kuri uyu munsi

2001: Juan Carlos Lorenzo, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Argentine.

2004: Michel Colombier, umuhanzi w’ umuziki.

2008: Umunyamerikazi, Ann E. Dunwoody yabaye umugore wa mbere ubonye ipeti ryo hejuru ubwo yagirwaga General.

2018: Umukufi w’uwahoze ari umwamikazi w’u Bufaransa, Marie Antoinette, watejwe cyamunara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .