Mu bantu 1004 bari kumwe yarokotse wenyine

Yanditswe na Aisha Bonaventure Rutayisire
Kuya 12 Mata 2013 saa 01:39
Yasuwe :
0 0

Karangwa Gamariel warokokeye Jenoside i Kibagabaga, mu Murenge wa Kimironko, avuga ko nyuma yo kubarwa n’Interahamwe aho zari zibafungiye, batondeshejwe umurongo ari 1004, bajyanywe ahitwaga ku ibagiro, baricwa arokokamo wenyine. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Karangwa Gamariel, wavukiye i Kibagabaga mu mwaka wa 1984, mu muryango w’abana 12, yagaragaje ukuntu yabonye ivanguramoko mu Rwanda kuva akiri muto, bigeze muri Jenoside mu 1994, abona ibintu by’agahomamunwa aho imbaga y’abo bari (...)

Karangwa Gamariel warokokeye Jenoside i Kibagabaga, mu Murenge wa Kimironko, avuga ko nyuma yo kubarwa n’Interahamwe aho zari zibafungiye, batondeshejwe umurongo ari 1004, bajyanywe ahitwaga ku ibagiro, baricwa arokokamo wenyine.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Karangwa Gamariel, wavukiye i Kibagabaga mu mwaka wa 1984, mu muryango w’abana 12, yagaragaje ukuntu yabonye ivanguramoko mu Rwanda kuva akiri muto, bigeze muri Jenoside mu 1994, abona ibintu by’agahomamunwa aho imbaga y’abo bari kumwe yose yatsembwe, we agira amahirwe yo kurokoka. Nyuma ya Jenoside Karangwa, yaje kwiyubaka.

Ubuzima bwa Karangwa mbere ya Jenoside yo muri Mata 1994

Karangwa avuga ko Jenoside yabaye yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, ariko ko hari bimwe atazibagirwa mu byamubayeho.

Karangwa: Hari ikintu ntajya nibagirwa. Mu ishuri nari umuhanga, nkagira amanota ya mbere, hakaba umwana wari inshuti yanjye cyane twanganyaga amanota, ari Umuhutu, ariko icyo gihe sinari nzi ubwoko bwanjye.

Mwarimu yaje guhagurutsa Abahutu, wa mwana w’inshuti yanjye mbonye ahagurutse nanjye ndahaguruka, umwarimu wacu icyo gihe arankubita cyane nshika ibisebe, nshaka no guhita mva mu ishuri. Arambwira ngo ngende mbaze mushiki wanjye wigaga mu wa gatandatu ubwoko bwanjye, yanga kubumbwira.

Ngeze mu rugo mbibaza mama, nawe yanga kubimbwira abinyandikira ku gapapuro ngo ngende mbihe mwarimu. Mwarimu yahise ambwira ko ndi Umututsi ntakwiye kuzongera guhaguruka mu Bahutu. Ikindi nibuka ni uko ku bakererwaga ku ishuri, bamwe barakubitwaga cyane, abandi bakirukanwa, abandi ntibagire icyo babatwara.

Ubwo Jenoside yari itangiye gukara uhereye kuri 7 Mata 1994

Karangwa: Ntibyari byoroshye mu gitondo tariki ya 7 Mata 1994 itangazo ryanyuze kuri radiyo rivuga ko Habyilimana yapfuye, abari bakuru bagira ubwoba cyane, hirya no hino batangira kurasa cyane, inka zacu batangira kuzitwara no kuzibaga mbireba n’amaso yanjye.

Mu rugo haje Interahamwe zimena inzu ziradutwara, batangira kwica abantu ndeba. Bishe bakuru banjye bo kwa data wacu mbireba, harimo abo bashyinguye ari bazima, abandi barirukanka barahunga, abo bishwe ntareba.
Ubuzima bwari bwahagaze dutunzwe n’ibisheke kugira ngo tutagwa umwuma ntacyo kurya cyabonekaga.

Kuri tariki ya 23 Mata 1994 ni bwo abicanyi batangiye kwica abari kumwe na Karangwa

Mbere y’uko Jenoside ishyirwa mu bikorwa, Karangwa avuga ko i Kibagabaga hari hatuye Abatutsi benshi kandi boroye inka. Icyarangaga Kibagabaga, ni uko Abahutu n’Abatutsi baho babanaga neza, bavuga rumwe, bagabirana inka, bakanakamirana.

Karangwa: Mu gihe cya Jenoside, Abahutu b’i Kibagabaga banze kwica Abatutsi kuko babanaga neza. Ku itariki ya 10 Mata 1994, nibwo abantu batangiye kwicwa n’Interahamwe zari ziturutse ahandi zihurujwe, zica abagabo b’Abatutsi batatu, zibarambika mu muhanda zivuga ko zibishe kugira ngo zibatangireho urugero rw’uko abandi bari bubigenze.

Ubwicanyi bwageze Kibagabaga butinze kuko hari mu gace k’amahoro, kuko abantu babaga i Remera, Karama, Kinyinya, Kimironko, Nyarutarama baje bahungira i Kibagabaga, bakambika aho urwibutso rwubatse kuri ubu, n’ahubatse amashuri abanza ya Kibagabaga.

Interahamwe zavugaga ko zizabanza kwica abagabo n’abasore, abana n’abagore bakicwa nyuma. Njye nari nkiri muto mfite imyaka icumi, mba ku mashuri abanza ya Kibagabaga, ariko nkunda gutembera nkareba uko hanze byifashe. Nkabona abagabo n’abasore birukanka bashaka guhungira muri Sitade Amahoro no muri CND, bamwe bakicirwa mu nzira, abandi ntibamenyerwe irengero.

Abicaga Abatutsi babanje kujonjora abagabo n’abasore barabica, babagereje bavuga ko bagiye kwadukira abagore n’abana. Batangira kubarundanya babazana aho bitaga ku ibagiro (Aho urwibutso ruri muri iki gihe), bamaze kubica babarundanya mu mwobo barabataba.

Ku itariki ya 23 Mata 1994 ni bwo bibasiwe bidasanzwe

Karangwa: Umunsi wa nyuma ku itariki ya 23 Mata 1994, hishwe abantu benshi barenga ibihumbi icumi, barimo n’abandi bose bari baturutse hirya no hino baje gushaka ubuhungiro i Kibagabaga.

Itariki ya 23 Mata sinzayibagirwa, ni wo munsi abantu bose bishwe, umunsi bantemaguriyeho, ni wo munsi navuye mu mirambo, umunsi nabonye ubwicanyi ndengakamere n’amaso yanjye kurusha uko nagendaga mbibona, ku buryo uru rwibutso rwa Kibagabaga rushyinguyemo abantu basaga ibihumbi makumyabiri na bitandatu.

Nyuma yo kudukura aho twari dufungiye, badushoreye turi benshi bagiye kutwica, tuzamuka batubwira ko turi 1004, ko nituburamo n’umwe batwica twese, kandi ari byo bari bagiye gukora. Icyo gihe nari kumwe na mama wanjye na bashiki banjye bataricwa, ni bwo badutemaguye, njye bankubita ubuhiri mu mutwe buriho imisumari, ubwonko bumera nk’aho bugiye hanze ho gatoya, bankubita ubundi mu mugongo, nsenga Imana nyisaba ko yankiza nkazayikorera.

Abo twari kumwe bose igihumbi na bane bahise bicwa ndokokamo njyenyine. Twavukanaga turi cumi na babiri, abatari bari kumwe natwe barokotse na bo ari batatu na njye, abandi barimo na mama barapfa. Papa we yapfuye nyuma ya Jenoside, ariko na we yarahigwaga cyane.

Karangwa yaje kuva mu bishwe ahura n’Inkotanyi

Ubwo bari bamaze kuntema bazi ko napfuye, no kwica abo twari kumwe bose, nakoze uko nshoboye nsohoka mu ntumbi mfite ibikomere byinshi, nerekeza mu kigo cya ADB kiri i Nyarutarama (Groupe Scolaire ADB), nkomeza, imbere mbona abagabo babiri bavuye mu mwobo bambaye amatiriningi bafite imbunda, bambaza aho njya, mbabwira ko ndimo guhunga. Banyereka umuhanda nkomezamo, nyuma ni bwo naje kumenya ko ari Inkotanyi.

Nakomeje kugenda uwo muhanda ungeza kuri Bitaro byitiriwe umwami Fayisali (King Faycal Hospital), nkinjiramo mpura na mukuru wanjye asohoka ajya gushaka amazi, aba arambonye arikanga kuko nari nuzuye amaraso, anjyana ahantu hari abazungu batangira kumvura.

Ubuzima bwa Karangwa nyuma ya Jenoside

Nabaye mu nkambi y’i Byumba, njya mu kigo cy’imfubyi, nza gukurwayo na mukuru wanjye, ndongera njya mu ishuri, ntsinda ikizamini cya Leta cy’amashuri abanza, nkomereza mu yisumbuye muri St Esprit i Nyanza, niga ibijyanye n’ubucuruzi n’icungamutungo mu mwaka wa 2003, na bwo ndatsinda.

Mu mwaka wa 2004 kuko nakundaga gukora mparanira kutiringira uwo ari we wese, mu biruhuko najyaga gushaka amacupa nkayagurisha, bikamviramo amafaranga, mbese namenyereye gushaka icyo nkora nkiri umwana.

Nacuruje amakara, imbaho, nkigisha abana bo mu mashuri abanza ababyeyi babo bakampemba. Naje kujya kwiga muri Kaminuza y’i Butare mu mwaka wa 2007, nsoza yo mu wa 2011, njya gukora mu ruganda rw’icyayi nshinzwemo ubutwererane.

Gusa numvaga kwicara ku ntebe y’akazi bitanshimishije cyane, ndagasezerera ntangira kwikorera ku giti cyanjye, ubu ndikorera mu Ubugenzuzi (Consultance), ntuye ku Kimironko.

Karangwa Gamariel wavuye mu mirambo 1004

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza