Kwamamaza

Kwita Habyarimana ‘Ikinani’ byaturutse he?

Yanditswe kuya 16-08-2016 saa 15:14' na Cyprien Niyomwungeri


Mu mateka y’u Rwanda iyo uvuze ijambo ‘Ikinani’, nta gushidikanya benshi batekereza uwabaye Perezida w’u Rwanda imyaka hafi 21, Juvénal Habyarimana, waryiyise ahagana mu 1992, icyo gihe yavugaga ko ari ’ikinani cyananiye abagome n’abagambanyi."

Nyuma y’imyaka ibiri gusa yiyise "ikinani", yarasiwe mu ndege tariki ya 6 Mata 1994, ahasiga ubuzima, ntiyanashyingurwa mu cyubahiro, ahubwo umurambo we warabunganwe, uvanwa i Kigali ugezwa i Gbadolite muri Zaire [Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’ubu]. Amakuru anavuga ko utashyinguwe, ahubwo watwitswe, ivu ryawo rijugunwa ahatazwi.

Izina Ikinani hari abavuga ko Habyarimana yaryiswe kubera amashagaga, igitugu n’igitutu byamurangaga, ariko cyane cyane hagamijwe gutera ubwoba no guca intege andi mashyaka ataravugaga rumwe nawe icyo gihe.

Ku rundi ruhande ariko, hari ubuhamya bugaragaza ko Habyarimana yaba yararyiswe nawe ubwe atazi icyo risobanura kuko nyuma yo kukimenya yahindukiranye Ngirumpatse Matayo warimwise, amunyuzamo inshyi.

Uyu Ngirumpatse uretse kuba umuhimbyi n’umunyamuziki ukomeye uzwi mu bihangano bikoreshwa mu Kiliziya ndetse n’ibindi byahimbiwe iminsi mikuru runaka; icyo gihe yari Perezida w’ishyaka rya MRND, imirimo yafatanyaga no kuyobora Chorale de Kigali. Yari yariganye na Habyarimana mu iseminari nto ya Kabgayi, baba inshuti kuva ubwo.

Mu kiganiro cyihariye Gasasira Stan Costica w’imyaka 70 waririmbanye na Ngirumpatse, yasobanuriye IGIHE akaga uwo mwisi wa Habyarimana yahuye nako ubwo Shebuja yari amaze gusobanukirwa icyo izina ‘Ikinani’ rivuze.

Imvano y’izina ‘Ikinani’

Nkuko Gasasira abivuga, mu nkundura y’amashyaka menshi mu Rwanda [hagati ya 1992-1993], Habyarimana yari akeneye ikintu cyatuma abo batavuga rumwe haba mu gihugu imbere no hanze bamutinya bakamufata nk’igihangange ntatsimburwa.

Icyo gihe Ngirumpatse, umwe mu bacurabwenge bizerwaga cyane akaba n’umuhanga mu buvanganzo niwe wamuboneye izina maze amaso ku yandi amwita ‘Ikinani’, nawe [Habyarimana] ararishima rihama gutyo. Ryari izina ryumvisha abamurwanyaga ko nta n’umwe uteze kumushyigura dore ko yari ku gitutu cy’amashyaka menshi, ndetse na FPR ikotana imugabaho ibitero.

Habyarimana mu 1992 yaje kujya mu Ruhengeri yirata izina rishya mu mbwirwaruhame y’amateka kuri Ngirumpatse.

Gasasira ati “Habyarimana yaje kujya mu Ruhengeri aravuga ngo ‘Ndi Ikinani cyananiye abagome n’abagambanyi, umunsi namanutse n’Interahamwe zanjye utwo dushyaka ntituzongera gukoma.’"

Ibi andi mashyaka ngo yarabyumvise bukeye ateranira kuri stade Regional i Nyamirambo, abaza niba abarwanashyaka bayo bumvise ibyo Habyarimana yavugiye mu Ruhengeri, abatabisobanukiwe bahabwa isomo ryihariye.

Gasasira abisubiramo agira ati “Ikinani rero nkuko mubizi barwanashyaka, ni ka kabuye imandwa ziha uwabanzwe ngo nagahekenye, urumva nta muntu uhekenya ibuye ngo arimene, uko udashoboye kumena iryo buye ni nako utazashobora kumena ibanga ry’imandwa.”

Akomeza avuga ko iki gisobanuro Habyarimana yagitaye mu gutwi, ahindukirana Ngirumpatse wamuhaye izina rifitanye isano n’imandwa, aramukubita ndetse amumerera nabi cyane.

Yagize ati “Habyarimana yarabyumvise ahamagara Ngirumpatse i Kanombe aramubaza ati, ‘wambwiye ngo ndi ikinani kubera iki kandi uzi neza ko ikinani ari akabuye k’imandwa ziha umubandwa ngo nagahekenye?’, aramuhonda, aramumenagura, urumva gukubitwa na Habyarimana wari ufite ikiboko [ukuboko] kingana n’umutumba, ni nko gukubitwa n’inkuba.”

Ngirumpatse yagizwe inoge ashaka gusezera muri MRND

Gasasira uzi neza Ngirumpatse kuko bamaranye igihe kinini muri Chorale de Kigali, ahamya ko yageze iwe yabyimbiwe agashishimura ibaruwa yo gusezera ku buperezida bwa MRND.

Icyo gihe ngo abambari ba Habyarimana barimo Protais Zigiranyirazo, Sagatwa, Bizimungu Casimir, Nzirorera; begereye Shebuja bamwumvisha ko akwiye kugira icyo akora akigorora na Ngirumpatse kuko yari amufatiye runini, cyane cyane kumuyoborera ishyaka MRND.

Gasasira agira ati “ Baramubwiye bati ‘nonese ko umaze gukubita Matayo, ukaba ureba asezeye ku buperezida bwa MRND, turayiha nde noneho ko ariwe wari ufitiwe icyizere mu bakomeye, mu Bakirisitu no mu Banyarwanda basanzwe, none akaba atwigaritse turabigenza dute?’’

Mu rwego rwo kwica icyiru, Habyarimana yahaye Ngirumpatse inzu yakoreragamo Croix Rouge mu Kiyovu nawe ayiteza cyamunara bamuha miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda, ya mabaruwa yo gusezera muri MRND arayaca.

Nyuma yo kumenya igisobanuro cy’izina ‘Ikinani’, Habyarimana ngo yahindukiranye Ngirumpatse aramukubita

Chorale de Kigali yashatse kwirukana Ngirumpatse

Gasasira wageze muri Chorale de Korali mu 1972, avuga ko mu 1993 bashatse kwirukana Ngirumpatse kuko bajyanaga gusubiramo indirimbo, bataha bagasanga Interahamwe ze zabateze zikabambura.

Ati “Ngirumpatse we ni gasaraba, twigeze no gushaka kumwirukana mbere y’uko Jenoside itangira. Twavaga muri répétition [Gusubiramo indirimbo] twayikoreraga hariya muri Eden Garden, tugasanga Interahamwe zaduteze. Tuza kubwira Matayo tuti wowe uri Perezida w’izi nterahamwe, turava muri répétition kandi twari kumwe nawe zikadutega zikatwambura?.”

Akomeza avuga ko icyo gihe ngo bamusabye kubaha impapuro bazajya bagenderaho kugirango Interahamwe zo muri MRND zitazongera kubambura, akabasaba imbabazi avuga ko aba atazitumye.

Habyarimana yari afitanye igihango na Ngirumpatse

Gasasira avuga ko Chorale de Kigali yasabye Ngirumpatse kuva mu by’amashyaka akanangira, akavuga ko atatererana uwamugabiye.

Ingingo yatumaga aramba kuri Habyarimana ngo ni uko biganye, yamara gufata ubutegetsi akamugabira, aho yamuhaye imyanya itandukanye irimo Minisitiri w’Ubutabera, Umuyobozi Mukuru wa Sonarwa, Ambasaderi n’ibindi.

Gasasira asubiramo amagambo ya Ngirumpatse atsemba ko atava mu gituza cya Shebuja ngo ni uko amashyaka amwanjamye. Yagize ati “Nonese ubu mutererane kuko amashyaka amwanjamye agiye kumuhirika? Sinamutererana naba mbaye lache [Ikigwari]’’.

Ngirumpatse Matayo yakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Gasasira Stan Costica [uri iburyo] tariki ya 15 Kanama 2016 ubwo yari mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 Chorale de Kigali imaze ibayeho

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Tariki 30 Nzeri
2016-09-30 06:00:00
Tariki ya 29 Nzeri
2016-09-29 07:00:00
Tariki ya 28 Nzeri
2016-09-28 06:00:00
Tariki 27 Nzeri
2016-09-27 07:00:40
Tariki ya 26 Nzeri
2016-09-26 06:30:00
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved