Iya 2 Gicurasi 1994: Umunsi Boutros-Ghali yavugiye kuri televiziyo ko ibibera mu Rwanda ari Jenoside

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 2 Gicurasi 2018 saa 07:47
Yasuwe :
0 0

Tariki nk’iyi mu 1994 ni bwo uwari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Boutros Boutros-Ghali, yagaragaye kuri Televiziyo ya ABC yo muri Amerika avuga ko mu Rwanda hari kubera Jenoside.

Gusa n’ubwo uyu muyobozi yabitangaje atyo nta kimtu na kimwe amahanga yigeze akora ngo ahagarike Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Nk’uko tubikesha CNLG, uwo munsi kandi ingabo za FPR zakomeje gusatira Kibungo ndetse zanga imishyikirano iyo ariyo yose yakorwa iyobowe na Loni mu gihe cyose Jacques Roger Booh-Booh wari Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wayo mu Rwanda yaba agihari kuko yari nk’inkoramutima ya Perezida Habyarimana wari umaze gupfa akaba yari abogamiye kuri Leta yakoraga Jenoside.

Icyo gihe kandi Radio ya Uganda yavuze ko ikiyaga cya Victoria cyuzuyemo imirambo y’abishwe muri Jenoside mu Rwanda.

Muri Perefegitura ya Gisenyi, abandi Batutsi 170 bari bahungiye muri Kiliziya ku Nyundo barishwe.

Tariki ya 02 Gicurasi mu 1994 uwari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Boutros Boutros-Ghali, yagaragaye kuri Televiziyo ya ABC yo muri Amerika avuga ko mu Rwanda hari kubera Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza