Kwamamaza

Isibaniro ku musozi wa Rubavu mu ntambara ya mbere y’Isi

Yanditswe kuya 2-08-2016 saa 12:14' na Cyprien Niyomwungeri


Kuva kuwa 28 Nyakanga 1914 kugeza kuwa 11 Ugushyingo 1918, ingabo zirenga miliyoni 70 zirimo miliyoni 60 z’Abanyaburayi, zarabukereye zubura intwaro zitangira kurwana intambara yaje gukwira Isi yose, igahitana abasirikare barenga miliyoni icyenda n’abasivili miliyoni zirindwi.

Iyi ntambara yatangijwe n’Abadage n’ibihugu bimwe by’inshuti zabo ku isonga byarimo Autriche- Hongrie, imbarutso yayo yabaye urupfu rw’igikomangoma cya Autriche cyitwaga Franz-Ferdinand cyishwe n’umunyeshuri w’Umunya- Yugoslavia (Serbia) Gavrilo Prinzip, kuwa 28 Kamena 1914, bigatuma ibihugu byombi n’ibibishyigikiye bisakirana.

Ku ruhande rumwe hari Abadage, Autriche-Hongrie, Ubwami bwa Ottoman (Turikiya), na Bulgaria; ku rundi hari u Bufaransa, u Bubiligi, u Bwongereza n’u Butaliyani, ndetse haza no kwiyongeraho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Intambara ya mbere y’Isi yarenze u Burayi ikwirakwizwa no mu bindi bihugu byari byarakolonijwe n’Abanyaburayi bituma no mu Rwanda ihagera, nubwo yahamaze imyaka ibiri gusa kuko yarangiye mu 1916 nyuma y’uko Abadage birukanwe mu gihugu n’Ababiligi.

Abafaransa bayijyanye muri Afurika y’i Burengerazuba, Abadage n’Ababiligi ndetse n’Abongereza bayigeza muri Afurika yo hagati n’i Burasirazuba n’ahandi bari barigaruriye.

Gusa byabaye nk’ibitunguranye kuba intambara yarageze muri Afurika yo hagati izanwe n’Ababiligi bihuje n’Abongereza ngo barwanye Abadage, dore ko mu nama y’i Berlin yo kugabana Afurika bari baremeranyijwe ko bazirinda guteza intambara muri Afurika yo hagati mu bice uruzi rwa Kongo rugera no mu nkengero zarwo.

Ahanini iki cyemezo cyatewe n’uko nta myiteguro y’intambara yari yarabayeho; nk’imyitozo ya gisirikare n’ibikoresho bihagije. Mu Rwanda umubano Musinga yari afitanye n’Abadage watumye abaha ingabo zitwaga ‘Indugaruga’ bashoboraga gutoza zikabafasha. Ikindi ni uko Abazungu batashakaga kwereka Abirabura ko nabo bashobora kwicana hagati yabo, cyangwa ngo havemo umwe utsindwa.

Umusozi wa Rubavu ubumbatiye amateka akomeye kuko uretse indake ebyiri zihari, mu birenge byawo unahasanga irimbi ry’abazungu bahashyinguye

Intambara y’Isi mu Rwanda

Ababiligi bari muri Congo biyunze n’Abongereza bari muri Tanzania, Uganda na Kenya ngo barwanye Abadage babaga guhera ku kiyaga cya Tanganyika i Bujumbura kugera mu Majyaruguru, mu Burengerazuba bw’u Rwanda, Kigali n’agace k’Umutara.

Imbarutso y’intambara muri aka Karere yabaye intumwa y’Abadage yaturutse i Bujumbura ijya kubaza Ababiligi muri Uvira (Congo), icyo batekereza ku masezerano y’i Berlin ababuza kujya mu bikorwa by’intambara.

Iyo ntumwa yageze Uvira ibwirwa ko igisubizo cya nyuma kuri icyo kibazo kizaturuka i Leopoldville [Kinshasa]. Gusa muri iyo minsi yo gutegereza igisubizo, Ababiligi bamushyize ahantu bamushyiraho abarinzi ku buryo byafashwe nko gufungwa.

Isubiye i Bujumbura yavuze ibyayibayeho, Abadage babifata nk’intangiriro y’intambara, ntibita ku masezerano biyemeza gutera Ababiligi muri Congo. Ku rundi ruhande, hari abavuga ko Abadage bari basanganywe umugambi wo gutera Ababiligi n’Abongereza bagihuze, kuko bumvaga ko bari hagati y’abanzi babiri bagomba kubanza kwikiza.

Abadage bo mu Rwanda bari bayobowe na Captain Wintgens wari warasigariyeho Kandt, nabo bahereyeko batera Ababiligi kugira ngo bigarurire Kivu yose. Bifashishije ubwato bwabo bwari i Musaho (Kibuye), bafata ikirwa cy’Ijwi ndetse barazamuka batera kuri Goma barahatwika birukana Ababiligi, barangije bashinga ibirindiro byabo ku Gisenyi.

Mu mwaka wose wa 1915, Ababiligi bakomeje kugerageza gutera mu Rwanda no mu Burundi, ariko Abadage bari i Bujumbura, Cyangugu cyane cyane ku Gisenyi bababera ibamba.

Intambara ku musozi wa Rubavu

Iyo uhagaze ku musozi wa Rubavu uri mu birometero bibiri uvuye mu mujyi wa Gisenyi, uba ureba uwo mujyi na Goma munsi yawe, kuko ni umusozi umeze neza mu bijyanye na gisirikare.

Abadage bakimara kuvumbura umugambi wa Colonel Molitor, umwe mu bagaba b’ingabo z’Ababiligi zari muri Congo, wo kubatsinsura bakava i Gisenyi kugirango ashobore gutera Kigali na Nyanza, badanangiye urugerero rwaho ndetse baca n’indake ku musozi wa Rubavu bashingamo imbunda zikomeye, izindi bazishinga ku Nyundo bakwirakwiza abasirikare hafi aho, ku buryo umwanzi wese wari buturuke i Goma atari bubacike.

Icyo gihe intoki zose z’Abagoyi barazitemye bazivanaho, ndetse n’inzu barazisenya kugirango umwezi ugaragare neza. Abagoyi batafashwe ngo bajye bagemura ibikoresho n’ibitunga abasirikare bari bahunze bavanyemo akabo karenge, kuko uwari gutinda aho yari gufatirwa hagati y’amasasu y’abarwanyi.

Nubwo Ababiligi bari benshi kuruta Abadage n’Abanyarwanda ku Gisenyi, bagerageje gutera inshuro zirenga eshanu ariko basubizwa inyuma ndetse ku nshuro ya nyuma abasirikare babo 21 bahasiga ubuzima.

Byatumye Ababiligi babona ko badashobora gutsinsura Abadage banyuze i Gisenyi, mu ntangiriro za 1916 biga amayeri yo guca inyuma y’ibirunga bagatera baturutse mu Mutara na Ndorwa, bakabona kwerekeza i Kigali.

Ibi byarabahiriye kuko kuwa 6 Gicurasi 1916 bari bamaze gufata Kigali. Abadage bari ku Gisenyi bumvise ko byakomeye bazinga utwabo berekeza mu Majyepfo bahura na benewabo bari baturutse mu Burengerazuba berekeza Tabora muri Tanzania. Hari amakuru avuga ko hari Abanyarwanda bajyanye nabo, bamwe bagarukira mu nzira abandi bagerana i Burayi.

Umusozi wa Rubavu ubumbatiye amateka akomeye kuko uretse indake ebyiri zihari, mu birenge byawo unahasanga irimbi ry’abazungu bahashyinguye, yaba Abadage n’Ababiligi bakomeje no kuhashyingurwa nyuma y’intambara. Uyu musozi unakoreshwa n’Abanyarwanda mu bihe by’umutekano muke muri kariya gace.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), gitangaza ko uyu musozi urimo gutunganywa kugirango ujye ukorerwaho ubukerarugendo.

Umusozi wa Rubavu, ahagaragara urutare niho Wintgens yabaga ari mu ntambara y'Isi
Taliki 28 Gicurasi 1915, Ababiligi batangije ibitero simusiga ku Mujyi wa Gisenyi bahangana bikomeye n’ingabo z’Abadage
Hari irimbi ry'Abazungu baguye muri iyi ntambara

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Tariki ya 26 Nzeri
2016-09-26 06:30:00
Tariki 23 Nzeli
2016-09-23 06:30:00
Tariki 22 Nzeri
2016-09-22 06:40:00
Tariki ya 21 Nzeri
2016-09-21 06:00:00
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved