Imyaka 60 irashize intiti z’Abirabura ziteraniye mu nama yo kwigobotora ubukoloni

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 20 Nzeri 2016 saa 12:13
Yasuwe :
0 0

Hashize imyaka 60 intiti z’Abanyafurika ziteraniye i Sorbonne mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, ziga ku kwigobotora bya burundu ingoma ya gikoloni maze bakigenga bisesuye, ahazaza h’abirabura hakava mu minwe y’abazungu.

Nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi, Umugabane wa Afurika wari mu bukoloni, ubabazwa bikomeye n’uko nta bwigenge busesuye, ndetse n’ahazaza h’abirabura hakaba hagenwa n’abazungu.

Intiti kuri uyu mugabane, zo zabonaga ukwigira mu bya politiki kugomba kunyura mu kubanza kwemeza indagaciro z’abirabura, ari nayo mpamvu Alioune Diop yagize igitekerezo cy’uko hategurwa ihuriro rya mbere ry’abanditsi n’abanyabugeni b’abirabura ryabaye kuva kuwa 19 kugeza kuwa 21 Nzeri 1956.

Iryo huriro ryabereye mu nzu y’amateka, ‘Amphithéâtre Descartes’ i Sorbonne, ahatangarijwe ku mugaragaro amahame y’uburenganzira bwa muntu mu 1948.

Ryitabiriwe n’intiti z’ibanze ku mugabane wa Afurika ndetse n’abandi babaga ku yindi migabane, rikaba ryarabaye intambwe ya mbere y’ubwigenge bw’abirabura ndetse rizana uruhererekane rw’andi mahuriro yabaye mu gice cya mbere cy’Ikinyejana cya 20.

Bamwe mu byamamare bitabiriye iryo huriro barimo Aimé Césaire, Frantz Fanon, Richard Wright, Amadou Hampâté Bâ, James Baldwin, Joséphine Baker n’abandi birabura benshi bigaga i Paris mu Bufaransa.

Iryo huriro ryakurikiwe n’irindi ryabereye i Rome mu Butaliyani kuwa 26 Werurwe 1959.

Bamwe mu ntiti z'abirabura bitabiriye inteko rusange yiga ku kwigobotora ingoyi y'ubukoloni mu myaka 60 ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza