Imyaka 13 irashize: Amafoto y’imbonekarimwe y’uruzinduko rwa Bush mu Rwanda

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 19 Gashyantare 2021 saa 02:55
Yasuwe :
0 0

Si kenshi cyane u Rwanda rwakira abayobozi bakomeye ku Isi by’umwihariko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika dore ko amateka agaragaza ko kuva rwabaho rumaze kwakira babiri gusa aribo Bill Clinton warusuye mu 1998 na George W. Bush warusuye mu ruzinduko rw’amateka rwabaye mu 2008.

Kuwa 19 Gashyantare 2008 nibwo ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali, ,Perezida Paul Kagame aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame bakiriye uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, George W. Bush na we wari uherekejwe n’umufasha we Laura Bush, uruzinduko rwasojwe hatashywe Ambasade y’icyo gihugu mu Rwanda hanashyizwe umukono ku masezerano y’ishoramari n’iterambere hagati y’ibihugu byombi.

Umutekano wari wakajijwe mu mfuruka zose z’ahantu Bush byari biteganyijwe ko ari bugere nk’uko bisanzwe bigirirwa abandi banyacyubahiro. Aha twavuga nko ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, no kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatashwe ku mugaragaro kuri uwo munsi.

Abashinzwe umutekano bari maso kandi mu mihanda yose yakoreshejwe mu gihe cy’urwo ruzinduko rwamaze amasaha arindwi.

Mu itangazo ryanyujijwe ku rubuga rwa perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku munsi w’uruzinduko, ryavugaga ko uhereye icyo gihe (2008) mu myaka 10 yari ishize ari ubwa mbere hari hashyizwe umukono ku masezerano y’imikoranire mu ishoramari n’iterambere hagati ya Leta Zunze ubumwe za Amerika n’igihugu cyo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Nyuma yo gushyira umukono kuri ayo masezerano, Perezida Bush yabwiye abanyamakuru ko ayo masezerano azatuma Abanyamerika barushaho gushora imari yabo mu Rwanda ndetse n’Abanyarwanda bakarushaho gushora iyabo muri Amerika. Bush yavuze ko yatunguwe n’uburyo u Rwanda rwiyubatse vuba, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nk’uko bigaragara mu bubiko bw’inyandiko Bw’Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House), Bush akimara gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yavuze ko bigoye kwiyumvisha ibyabaye.

Ati “ Twagiye gusura Urwibutso ariko biragoye cyane kwiyumvisha ko igihugu cyabashije kwiyubaka vuba bigeze aha nyuma y’amaherere ndengakamere yakigwiriye. Biragoye kwiyumvisha ko hashoboraga kongera kubaho icyizere nyuma y’akaga nka kariya, ariko kirahari (icyizere). Twifatanyije namwe nk’uko mufite ibyiringiro by’ahazaza heza.”

Bush yavuze ko akunda gukorana n’abayobozi bakomeye nka Paul Kagame. Ati ”Nkunda gukorana n’abayobozi bakomeye bita ku bantu. Nkunda umwete no kugira impuhwe kandi nibyo nizeye neza ko Perezida wanyu afite: umwete, impuhwe. Yita cyane ku bibazo by’abaturage.”

Mu ijambo yavugiye mu nyubako ya Ambasade ya Amerika mu Rwanda iherereye ku Kacyiru, Bush yijeje Abanyarwanda bakoramo ko bazabona ko Abanyamerika na bo ari abantu bagira umwete n’impuhwe.

Ati “ Mbere na mbere kandi ndashimira bagenzi bacu bakorera mu Rwanda. Mwarakoze gukorera Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nizeye ko bibateye ishema nk’uko mbyumvikanisha mu mvugo yanjye. Impamvu mbyumvikanishije ntyo ni uko turi abantu b’abanyamutima. Iyo tubonye abababaye ntabwo duterera agati mu ryinyo ngo tubivugeho gusa ahubwo turahaguruka tukagira icyo tubikoraho. Kandi iyo tubonye abashonje turabagaburira, ni ukubera twizera ko twese turi abana b’Imana.”

Mu ijambo rye, Perezida Kagame, yavuze ko yishimiye kuba ari mu muhango wo gutaha Ambasade ya Amerika mu Rwanda avuga ko Ambasade ruba ari urundi rugo ruri kure yo mu rugo.

Ati “Nishimiye kuba ndi muri ibi birori byo gutangiza ku mugaragaro iki kigo kigomba kubamo Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda. Uru rugo rushya ku ba diplomate b’Abanyamerika si urw’ingirakamaro kuri Guverinoma ya Amerika n’abaturage bayo gusa ahubwo ni ingenzi no kuri twebwe Abanyarwanda. Nk’uko twese tubizi Ambasade ni urugo ruba ruri kure yo mu rugo.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko iyi Ambasade ikwiriye no kuba intandaro yo gukurura abashoramari b’Abanyamerika mu Rwanda.

Ati “Iyi nyubako nziza igomba kuba rukuruzi izana Abanyamerika benshi mu Rwanda, Atari abadipolomate gusa ahubwo n’abagabo n’abagore bakora ubucuruzi bashaka kubona amahirwe yo gushora imari mu gihugu cyacu no mu karere. Bazabona abafatanyabikorwa bizewe kandi bashoboye mu bucuruzi bw’u Rwanda no muri Guverinoma binyuze mu bufatanye na Leta n’abikorera.”

Perezida Kagame yasoje ijambo rye ashimira mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuba yasuye u Rwanda akanamutumira mu Muhango wo gutaha Inyubako ya Ambasade ya Amerika mu Rwanda.

Aha Airforce One yari itwaye Perezida Bush n'umugore we yari igeze i Kigali
Perezida Bush ashyikirizwa indabo n'umwana wamwakiriye
Perezida Bush n'umugore we na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bafata ifoto n'aba bana bamwakiriye
Itorero ryakirije Bush imbyino za Kinyarwanda
Perezida Bush n'umugore we bakiriwe mu cyubahiro
Perezida Kagame yakira Bush ku kibuga cy'indege
Perezida Bush asuhuza abasirikare b'u Rwanda
Umusirikare w'u Rwanda aterera isaluti Perezida Bush
Perezida Bush yakiriwe mu cyubahiro

Yasuye Lycée de Kigali

Perezida Bush na Madamu baganira n'abanyeshuri ba Lycée de Kigali
Bush na Madamu bishimiye ikinamico bakiniwe n'aba banyeshuri bo muri Lycée de Kigali
Abanyeshuri ba Lycée de Kigali bamukiniye ikinamico
Perezida Bush aganira n'umunyeshuri wo muri Lycée de Kigali
Abanyeshuri ba Lycée de Kigali bafatanye ifoto y'urwibutso na Bush n'umugore we
Bush n'umugore we bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Bush yasubye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali atemberezwa mu bice bitandukanye
Ubwo Bush yazaga mu Rwanda mu bayobozi bazanye nawe harimo na Condoleezza Rice wari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aha bari bageze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yafunguye Ambasade ya Amerika mu Rwanda

Bush ubwo yageraga ahakorera Ambasade ya Amerika mu Rwanda
Perezida Kagame na Bush bafungura ku mugaragaro Ambasade ya Amerika mu Rwanda
Bush yakirijwe umurishyo w'ingoma nyarwanda
Bush yagaragaye agerageza kubyina Kinyarwanda
Perezida Bush yagize umwanya wo kwifotozanya n'abakobwa bari mu itorero ryamwakiriye
Byari ibyishimo kuri aba bakobwa babyina Kinyarwanda bifotozanya na Perezida wa Amerika
Ubwo Bush n'umugore we bahagurukaga ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali
Aha Bush yari mu ndege ajya muri Ghana avuye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .