Imijyi 10 ikomeye mu mateka y’Isi

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 21 Ukwakira 2017 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

Abatuye Isi bakomeza kwiyongera ari nako umubare w’abatuye imijyi wiyongera. Abantu batangiye gutura mu mijyi mu myaka ibarirwa mu 10,000 ishize ariko imijyi yabo ntiyarambaga kubera impamvu zitandukanye zirimo intambara, indwara, ubukungu n’ibindi.

Umujyi wari ukomeye ku Isi mu myaka 9,000 mbere ya Yezu (-9000)wari utuwe n’abantu 1000 gusa ariko ubu Tokyo ituwe n’ababarirwa muri miliyoni 38.

Umushakashatsi Ian Morris wo muri Kaminuza ya Stanford yakusanyije imwe mu mijyi yagiye irusha iyindi ubuhangange bushingiye ku gitinyiro, ubukungu n’umubare w’abayituye.

1. Memphis yo mu Misiri yari ituwe na 35,000 mu - 2250 mbere ya Yezu

Nyuma y’uko Abamimi ba Misiri, abafarawo, bari bayoboye Misiri bishyize hamwe mu mwaka wa -3100 bubaka umurwa mukuru Memphis. Ni umujyi wari urimo ubukire bwinshi biturutse ku misoro abami bahabwaga n’abaturage bo mu gihugu cyose.

Kuri ubu uwo mujyi uzwi cyane kubera inyubako za ‘Pyramids’, abo bami bashyinguwemo.

Memphis yagiye idindira kubera indi mijyi ikomeye yagiye ivuka mu Misiri nka Thebes na Alexandria.

Ahahoze hubatse Umujyi wa Memphis ubu hari imva z'abafarawo


2. Babiloni yari ikigihangange mu -1770 ituwe na 60 000

Wari umurwa mukuru w’ubwami bwa Babiloni ku ngoma y’umwami Hammurabi. Uyu mujyi uzwi cyane muri Bibiliya, aho ibitabo by’abahanuzi Daniel na Izayi biyigarukaho cyane ko ari umujyi urangwamo ubukozi bw’ibibi, gukunda ibintu, gusenga ibigirwamana no kuraguza.

Babiloni yari ikomeye cyane mu kinyejana cya gatandatu mbere ya Yezu, irimo ubusitani bwo mu kirere buri mu bitangaza birindwi bitazibagirana mu mateka y’Isi.

Muri Bibiliya kandi Babiloni yitirirwa umunara wa Babeli abantu bubatse bashaka gushyikira Imana mu ijuru. Ubuhanuzi bwo muri icyo gitabo gitagatifu buvuga ko uyu mujyi wagombaga kusenywa ugahinduka amatongo, maze Abayahudi bari barajyanwe bunyago bakabohoka bagasubira iwabo. Ni nako byaje kugenda mu mwaka wa -539 ubwo ingabo z’Abaperisi zateraga Babiloni zikayisenya.

Umunara wa Babeli uvugwa muri Bibiliya

3. Ninivi yari iyoboye Isi mu -700 n’abaturage 100 000

Umujyi wa Ninivi watangiye guturwa mu mwaka wa -6000 naho mu - 3000 wari umujyi ukomeye usengerwamo ikirwamana Ishtar. Mu mwaka wa -700 umwami wa Ashuru yayubatsemo ingoro y’igitangaza uba uwa mbere ukomeye ku Isi.

Nawo uvugwa muri Bibiliya aho Imana ihatira umuhanuzi Yonasi kuburira abaturage bawo ko bazahanwa akabyanga ariko nyuma akabyemera, akababurira umujyi ukarokoka igihano wari wagenewe.

Ninivi yarafashwe irasahurwa muri - 612 ubwo ubwami bwa Ashuru bwahirikwaga.

Rimwe mu marembo y'Umujyi wa Ninivi riracyariho n'ubu

4. Alexandria yari ituwe na 150,000

Uyu mujyi washinzwe na Alexandre Le Grand mu 331, wabaye umurwa mukuru wa Misiri mu gihe cy’imyaka 1000. Uzwiho kuba igicumbi cy’ubumenyi, kuko kugeza n’ubu urimo inzu y’ibitabo nini kurusha izindi ku Isi.

Alexandria yaje kwigaruriwa n’Abaromani ku gihe cy’Umwami Kayizari, umujyi ugenda usimburana n’ingoma nyinshi zawigaruriraga ariko n’ubu uracyakomeye kuko ari wo mujyi wa kabiri utuwe n’abantu benshi muri Misiri nyuma ya Kayiro.

5. Rome mu myaka -100 yari ituwe na 400,000

Nubwo amateka avuga ko umujyi wa Rome washinzwe mu myaka ya za -700 mbere , abahanga mu bushakashatsi bavumbuye ko umaze imyaka -14,000 utuwe n’ikiremwamuntu.

Wabaye umurwa mukuru w’ubwami bwa Roma bwabayeho mu mwaka wa -753 kugeza muri -509 na Repubulika ya Roma yabayeho kuva muri uwo mwaka kugeza mu wa -27.

Kugeza n’ubu ni umurwa mukuru w’u Butaliyani utuwe n’abaturage basaga miliyoni 2.8. Ni nawo urimo Vatikani, icyicaro cya Kiliziya Gatolika, rimwe mu madini afite abayoboke benshi ku Isi.

Colosseum, imwe mu nyubako z'agahebuzo za Rome muri iki gihe isurwa n'abakerarugendo mu Butaliyani

6. Constantinople, muri 500 nyuma y’ivuka rya Yezu ni wo mujyi wari ukomeye ku Isi kurusha iyindi, utuwe na 450,000

Constantinople, umujyi uherereye muri Turukiya y’ubu, yabaye umurwa mukuru w’ubwami bwa Roma muri 324; muri 500 niwo mujyi wasigaye ukomeye kurusha iyindi nyuma y’ihirikwa rya Rome.

Muri 537 umwami w’abami Justinian I yawubatsemo Kiliziya y’agatangaza ya Hagia Sophia, yitwa bazilika y’Aba Orthodox nyuma izakwigarurirwa n’Abayisilamu, kuri ubu ni inzu ndangamurage.

Inyubako ya Hagia Sophia, yubatswe n'umwami Justinian I iracyatengamaye mu mujyi wa Istanbul

Mu mwaka wa 700, Constantinople yaje gusubira inyuma iturwa n’abaturage 100 000 ariko uwo mujyi urakomeza uratengamara, kuri ubu witwa Istanbul kandi uri mu mijyi ikomeye muri Turukiya.

7. Mu mwaka wa 1450, Beijing y’u Bushinwa niyo yari ikomeye ku Isi n’abanyamujyi 600 000

Beijing yatangiye kuba umurwa mukuru w’u Bushinwa ku bw’ingoma y’abami y’ubwoko bwa Ming mu 1420.

Abo bami nibo bubatse ingoro y’ubwami yiswe Forbidden City n’ubu iri mu murage w’Isi. Kugeza n’ubu Beijing iracyari umurwa mukuru w’u Bushinwa

Forbidden City muri Beijing

8. Londres; muri 1841, yari ituwe na miliyoni 1.9

Londres yigeze kuba umujyi wa mbere ku Isi, ubwo u Bwongereza bwari cyo gihugu gikomeye kurusha ibindi ku Isi, nk’uko Amerika imeze muri uyu mwaka wa 2017.
Mu gihe cy’impinduramatwara ishingiye ku nganda mu mpera z’ikinyejana cya 19, abatuye uyu mujyi bariyongeraga ku buryo muri 1914 London yatuwe na miliyoni 7.4 z’abaturage. Gusa wari umujyi uzwimo umwanda, ubucucike n’ubugizi bwa nabi. Kuri ubu umurwa mukuru w’u Bwongereza utuwe n’ababarirwa muri miliyoni zisaga umunani.

Londres mu kinyejana cya 19

9. New York yari ituwe na miliyoni 7.8 mu 1925

Nyuma y’intambara ya mbere y’Isi, New York yigaragaje nk’umujyi wa mbere ukomeye ku Isi. Yari umurwa w’ubucuruzi, ukaba icyambu gikomeye n’icyerekezo cy’abimukira berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika .

Niwo mujyi watangiye kugaragaramo imiturirwa ikomeye itamirije ikirere nk’inyubako ya sosiyete Chrysler cyangwa Empire State Building yarutaga izindi muri 1931. Kuri ubu uri mu mijyi utuwe na benshi, dore ko agace kitwa ak’umujyi n’inkengero zawo gatuwe n’abasaga miliyoni 20.

New York

10. Kuva muri 1965, Tokyo yabaye umujyi wa mbere utuwe na benshi mu mateka y’Isi

Nyuma y’intambara ya Kabiri y’Isi u Buyapani bwateye imbere kubera ubufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ubucuruzi ahanini bushingiye ku ikoranabuhanga.

Kuri ubu umujyi wa Tokyo n’inkengero zawo utuwe n’ababarirwa muri miliyoni 38, bityo ikitwa umujyi wa mbere utuwe na benshi kuva Isi yabaho.

Tokyo niwo mujyi utuwe na benshi ku Isi muri iki gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza