Kwamamaza

Ibyo wamenya kuri GSNDP,ishuri rifite amateka akomeye mu yahoze ari Gikongoro

Yanditswe kuya 21-08-2016 saa 20:23' na Prudence Kwizera


Ishuri ryisumbuye ryigisha imyuga ryitiriwe Umwamikazi w’Amahoro, Groupe Scolaire Notre Dame de la Paix Cyanika, GSNDP, rimaze imyaka 25 ribayeho, rikagira umwihariko nk’ishuri rukumbi ryisumbuye ryabarizwaga mu yahoze ari Su-perefegitura (Sous-préfecture) ya Karaba muri Perefegitura ya Gikongoro, mu myaka ya 1992 no mu myaka mike yakurikiyeho.

Ubwo kuwa Gatanu taliki ya 19 Kanama 2016, Groupe Scolaire Notre Dame de la Paix Cyanika, GSNDP, iherereye mu Murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe yatangizaga Yubile y’imyaka 25, hagarutswe ku mateka yayo benshi bagaragaza ko akomeye mu burezi bw’u Rwanda.

Umuyobozi waryo, Padiri François Xavier Kabayiza, yavuze ko ubwo ryatangiraga muri Nzeli 1992, ryaje ari igisubizo kuri benshi bifuzaga kwiga ariko ntibagire ishuri ryisumbuye ribegereye.

Ati “Icyo gihe mu yahoze ari su-perefegutura ya Karaba nta shuri na rimwe ryisumbuye ryari rihari, […] ryaje rije gusubiza ikibazo cya benshi bifuzaga aho biga habegereye kandi riba ishuri ryishimiwe, kugeza ubu rikaba rifite amateka akomeye mu kwigisha no gutsindisha neza”.

Padiri Kabayija yavuze ko amateka yaryo ahera mu 1953, ubwo Ababikira bageraga muri uwo murenge wa Cyanika bagatangiza ishuri ribanza ry’abakobwa “Ecole Primaire Cyanika Fille”.

Mu 1954 kugeza mu 1958 hubatswe inyubako ya mbere y’ishuri ririho amategura, naho mu 1970 ishuri ribanza risimburwa n’icyitwaga “Familiale”. Mu 1983 iryo shuri ryahinduwe ikigo cyigirwamo imyuga cyitwaga CERAI (Centre D’enseignement Rural Et Artisanal Intégré).

Padiri Kabayija yakomeje avuga ko kuwa 22 Mutarama 1992, Musenyeri Jean Baptitse Gahamanyi wari Umushumba wa Diyosezi ya Butare yatanze igitekerezo cyo gushinga ishuri ryisumbuye mu Cyanika mu rwego rwo gusubiza benshi bari bahatuye n’abari bahegereye bari bakomeje kubimusaba.

Taliki ta 01 Nzeli 1992, GSNDP Cyanika yatangiye nk’ishuri ryisumbuye bikozwe na Musenyeri Augustin Misago wari Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro, ritangirana amashami abiri ariyo Indimi n’Inderabarezi Rusange (Lettres et Noramale Primaire).

Iryo shuri ryakomeje kugenda ryaguka, kugeza ubwo mu 2013 GSNDP yabaye Ishuri Ryisumbuye ry’Ubumenyingiro (Technical Secondary School, TTS) n’amashami abiri ariyo Ibaruramari n’ikoranabuhanga.

Ni ishuri ribyiruye

Umwe mu barangije muri GSNDP ku ikubitiro, Eugene Hagabimana yavuze ko iri shuri ryatanze umusanzu mu kurera abana b’u Rwanda kandi mu bihe bikomeye.

Ati “Nubwo atari cyera cyane, iri shuri ryatangiye riri muri make yari muri aka gace, ryatureze mu bihe bikomeye, haba rigitangira mu 1992 cyangwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

“GSNDP Cyanika iri mu mashuri abiri cyangwa atatu yahise afungura imiryango nyuma ya 1994 mu yari Perefegitura ya Gikongoro, muri icyo gihe twize mu buzima bugoye ariko ntibyatubuza kumenya”.

Hagabimana avuga ko we na bagenzi be mu 1995 na 1996 bajyaga kuvoma amazi yo gukaraba no kubatekera ku ishuri, mu kabande ahitwa mu Gatyazo. Nta muriro w’amashanyarazi wahagaba ahubwo bifashisha moteri yakaga amasaha atatu n’ijoro.

Ati “Wabaga utasubiyemo amasomo bikakugiraho ingaruka, ukisura, kandi uko twabagaho nta bibuga by’imyidagaduro, ibitabo byo byari mbarwa, abarimu ari ikibazo kuko n’uwabonekaga yigishaga amasomo menshi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha we yashimangiye ko n’ubwo atariho yize, yazaga kuhashaka ibitabo no gutira amakaye abanyeshuri bahigaga, kuko ari ishuri bakuze bafata nk’iry’icyitegererezo muri Gikongoro.

Musenyeri Célestin Hakizimana uyobora Diyosezi ya Gikongoro, we yavuze ko kwizihiza yubile y’imyaka 25 ari umwanya mwiza wo kurebera hamwe ibyagezweho, no kwisuzuma harebwa n’ibitaregenze neza kugira ngo bikosorwe.

Ati “Ni ukureba uko ishuri ryatangiye, aho rivuye, aho riri ubu naho twifuza ko ryagana, ubwo rero ni ingufu tugomba gukomeza gushyiramo kugira ngo tuzagire ejo heza. Ni ukureba ibitarengeze neza bigakosorwa naho ibyiza bigakomeza kunogerezwa”.

Mu 2013 GSNDP Cyanika yagize umwana wabaye uwa mbere mu gihugu hose wiga mu ishami ry’ibaruramari, naho mu mwaka ushize wa 2015 igira uwahize abandi mu ishami ry’Ikoranabuhanga mu bya mudasobwa.

Bamwe mu bana biga muri GSNDP ubu
Hahembwe abanyeshuri bahize abandi mu gutsinda neza no guhesha ishema ishuri
Musenyeri Célestin Hakizimana uyobora Diyosezi ya Gikongoro, yifatanyije na GSNDP mu gutangiza Yubile y’imyaka 25 iri shuri rimaze
Eugene Hagabimana umwe mu mfura za GSNDP avuga ko bahize mu bihe bitoroshye

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Tariki ya 26 Nzeri
2016-09-26 06:30:00
Tariki 23 Nzeli
2016-09-23 06:30:00
Tariki 22 Nzeri
2016-09-22 06:40:00
Tariki ya 21 Nzeri
2016-09-21 06:00:00
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved