00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitarasobanuka ku rupfu rw’umujyanama wa Mitterrand “wiyahuye” Habyarimana amaze gupfa

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 26 Kamena 2021 saa 07:22
Yasuwe :
0 0

Kimwe mu bintu bitaramenyaka neza ku ruhare u Bufaransa bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ni urupfu rwa François Durand de Grossouvre wahoze ari Umujyanama wa Perezida Francois Mitterrand, waguye mu biro bye muri Élysée ku ya 7 Mata 1994, nyuma y’umunsi umwe indege ya Habyarimana irashwe.

François Durand de Grossouvre wavukiye i Vienne ku wa 29 Werurwe 1918, yabaye inshuti y’akadasohoka ya Mitterrand na mbere y’uko aba Perezida, nk’umuntu wakomokaga mu muryango w’abakire bityo Mitterrand akamubonamo inyungu zishingiye ku mafaranga.

Bivugwa ko nibura mu myaka irindwi mbere y’uko Mitterrand aba Perezida, yafashijwe na Grossouvre mu buryo bufatika mu bibazo by’amafaranga na we akamwiyumvamo, akamubitsa amabanga kugeza no ku mwana w’umukobwa ‘Mazarine Pingeot’ yari yarabyaye hanze.

Ubucuti aba bombi bagiranye bwatumye Mitterrand mu gihe yari amaze kuba Perezida w’u Bufaransa, agenera Grossouvre icumbi mu nzu zigenewe abakozi ba leta aho yari aturanye n’umugore babyaranye [nyina wa Mazarine Pingeot].

Mu 1981, Grossouvre yabaye Umujyanama muri Perezidansi ushinzwe ibibazo by’umutekano n’amadosiye akomeye afite aho ahuriye n’ibihugu bya Liban, Syrie, Tunisie, Maroc, Gabon, Koreya, Pakistan n’ibihugu byo muri Golfe.

Umubano we na Mitterrand wagiye uba mubi yanga kumuha umwanya wa Ambasaderi yashakaga, byatumye mu 1985 ava mu nshingano yari afite agirwa umujyanama muri sosiyete y’indege ya Marcel Dassault yamazeho umwaka umwe.

Nyuma yagizwe ushinzwe ‘Chasses Presidentielles’, [ibikorwa byo guhiga byitabirwa na Perezida] umwanya yakomeje gukoresha agahura n’abantu bakomeye barimo abanyapolitiki baba ab’imbere mu gihugu cyangwa abo ku rwego mpuzamahanga.

Kugeza apfuye yari agifite ibiro muri Élysée ndetse na ’appartement’ aho yari aturanye na Anne na Mazarine Pingeot, abanyamabanga be n’umucungira umutekano.

Uko yakomezaga gusurwa n’abantu bakomeye muri Élysée no hanze yayo byatumaga akekwa amababa ndetse agirirwa ishyari bituma Mitterrand amushyiraho ingenza kuko yari yaratangiye kugaragaza ko atishimye ndetse akanyuzamo akagira amabanga azimura.

François de Grossouvre ubuzima yabihiwe n'ubuzima nyuma y'aho uwari inshuti ye magara [Mitterrand] atangiye kumwigizayo no kumushyiraho ingenza

Ibihe bitangiye kumubana bibi yijunditse Mitterrand amwita ‘indashima’ nk’umuntu utarazirikanye ineza n’ibihe byiza bagiranye.

Ntibyarangiria aho atangira kunenga ubutegetsi yifashishije abanyamakuru ndetse akavuga ko yiteguye no gusohora igitabo maze agashyira ku karubanda amabanga yose ya Mitterrand n’ubutegetsi bwe.

Urupfu rwe ntiruvugwaho rumwe

Iperereza ry’abacamanza ryemeje ko Grossouvre yiyahuye yirashe akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa ’357 magnum’ ariko bamwe barabyemera abandi bakabihakana.

Umunyamakuru Raphaelle Bacqué mu gitabo yanditse yavuze ko nta kigaragaza ko Grossouvre yishwe mu gihe undi munyamakuru witwa Reynaud we abihakana.

Izi mpande zombi zatumye undi mwanditsi witwa François Graner atangiza ubushakashatsi aho avuga ko ingingo yo kuba Grossouvre yariyahuye irimo ibintu byinshi bidasobanutse.

Urugero ni uko isuzuma ry’umurambo ryahagaritswe hadasobanuwe bimwe mu bimenyetso bigirwaho impaka, ugushidikanya gushingiye ku bijyanye n’isaha yapfuyeho, kuba nta murinzi we wari uhari, igitangaje kandi ni uko ngo nta muntu wigeze atangaza ko yumvise urusaku rw’amasasu yarasiwe muri Perezidansi rwagati.

Ikindi ni uko Grossouvre atari yigeze agaragaza ibimenyetso cyangwa ubushake bwo kwiyahura kuko mu gitondo cy’umunsi yapfuyeho yasangiye n’umwe mu bana be, yagombye kuba nibura yarasize urwandiko rusobanura impamvu yo kwiyahura kwe.

Ahubwo ngo hari ubutumwa bwe bwagaragaye aho yavugaga ko kuri uwo mugoroba yagombaga kwitabira umusangiro mu rugo rwa Rawiri, Umudipolomate wo muri Gabon.

François de Grossouvre yari afite umugambi wo kwihimura bya nyabyo ashyira hanze amabanga ya Mitterrand yafataga nk'indashima ashobora kuba arimo n'uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Graner avuga ko ukurikije uburyo amadosiye ya Grossouvre yaba ayari ari muri apartment yari acumbitsemo no mu rugo rwe ruri mu cyaro yahise asahurwa, ari ikimenyetso cy’uko urupfu rwe rwari ruteguwe.

Ibi abishingira ku kuba yari yatangiye kutavuga rumwe n’ubutegetsi na bamwe mu nshuti za hafi za Mitterrand nka Michel Charasse na Gille Menage.

Mu byumweru bike mbere gato Mitterrand yari yamusabye gushyikiriza Charasse amadosiye yose amwerekeyeho arimo ibyo Grossouvre yari azi byose by’umwihariko ku bijyanye n’amafaranga yagiye aboneka mu buryo bw’ibanga, ruswa n’ibindi bijyanye na byo, sosiyete za baringa z’aba-socialistes ariko arabyanga ahubwo avuga ko azabisohora mu gitabo yateguraga kwandika.

Umuryango we uvuga iki ku ngingo yo kwiyahura kwe?

Nyuma yo guceceka igihe kigeze ku myaka 16, mu 2010 abo mu muryango wa Grossouvre baratoboye baravuga. Aba barimo umuhungu we w’imfura Patrick de Grossouvre, umukobwa we Nathalie Michaud n’umuhungu we muto François mu kiganiro bahaye ikinyamakuru Le Figaro.

Bavuze ko Bacqué wafashe uruhande rwa leta ruvuga ko umubyeyi wabo yiyahuye ari umunyabinyoma ubara inkuru zidafite ibimenyetso bifatika bituma ibyo yanditse bikwiye gushidikanywaho.

Bavuga ko raporo ya polisi n’isuzuma ry’umurambo irimo ibyuho biteye ubwoba no gushidikanya ugereranyije n’ibyo abatangabuhamya bari hafi y’aho urupfu rwe rwabereye bavuze.

Nathalie Michaud yavuze ko se yari abangamye, yari azi ibintu byinshi kuri benshi kandi yari afite umugambi wo kubishyira hanze bityo ko ari byo yazize akaba yarakiraga ubutumwa bumutera ubwoba ko azicwa.

Byegeze aho umubano wa Mitterrand na Grossouvre uzamo igitotsi ku buryo urupfu rwe rwaba rufitanye isano n'imibanire mibi

Patrick de Grossouvre yagarutse ku buryo amadosiye ya se yose yahise asahurwa iryo joro, ko na byo bigaragaza umugambi wari uteguwe wo kugirira se nabi.

Uburakari bw’abo mu muryango we ngo bwanatumye batifuzaga kubona Mitterrand mu gihe cyo gushyingura.

Nathalie Michaud ati “Twamubonaga nabi, ni umuntu umuryango utigeze wishimira, na we yari abizi ariko arahatiriza kuko kutahagaragara kwe byari gufatwa n’ibitangazamakuru ko afite uruhare mu rupfu rw’umubyeyi wacu. Nta gaciro twamuhaye ku irimbi.”

Hagati ya Grossouvre n’u Rwanda byari byifashe bite?

Umwanditsi Graner akomeza avuga ko Grossouvre yari azi Habyarimana, akanagirana umubano wa bugufi na Paul Barril wari mu bacanshuro mu Rwanda mu myaka yabanjirije Jenoside yakorewe abatutsi no kugeza itangiye.

Nk’umuntu wari warigeze kuba umujyanama mu bya gisirikare muri Élysée ariko akaza kwirukanwa, bivuga ko yaganiraga kenshi na Grossouvre ndetse byasaga n’aho bahuje akababaro.

Iyo yageraga i Paris yajyaga gusura Grossouvre bakaganira kuri amwe mu mabanga ku bikorerwa mu Rwanda. Aha harimo ajyanye n’agatsiko mu butegetsi bwa Habyarimana kari gafite ingingimira ku masezerano ya Arusha, kakaba ngo kari gafite umugambi wo kumuhitana.

Ibyo byose ngo Grossouvre yarabimenyaga.

Abandi banditsi bagerageje kugaragaza aho Grossouvre yaba ahuriye n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana bahamya ko yari afite amakuru ku ruhande rumwe binyuze kuri Paul Barril cyangwa kuri leta ya Zaïre nk’umuntu wari ubitse amabanga menshi arebana n’ibihugu bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Kuba ku munota wa nyuma Mobuto yarasubitse kwitabira inama Habyarimana yari avuyemo ku wa 6 Mata 1994 i Dar es Salaam, ubwo yaraswaga, Graner ahamya ko bishoboka ko yagize impungenge z’umutekano we kandi ko yaba yaraburiwe na Grossouvre.

Ikindi gishoboka ni uko Mobuto yari mu bateguraga ihanurwa ry’indege ya Habyarimana hamwe na Barril ariko atabivugaho rumwe na Grossouvre.

Ikindi kitarasobanuka ni ibivugwa ko Mobuto yaba ari we watanze missile zakoreshejwe mu guhanura indege binyuze muri Ambasade ya Zaïre i Bruxelles ku buryo yaba yaramenyeshejwe ko indege yahanuwe nyuma y’iminota 20 binyuze muri Ambasade ye i Bruxelles kuko iy’i Kigali yari itarabimenya.

Jean Paul Cruse wari hafi Barril banafatanyije mu kwandika igitabo yasobanuye ko Grossouvre yishwe n’abo mu butegetsi batinya ko yazamena amabanga ku ruhare bamwe bagize mu Rwanda mu ihanurwa ry’indege ryabanjirije umunsi w’urupfu rwe.

Umwanditsi Graner avuga ko gusobanukirwa urupfu rwa Grossouvre byafasha kumenya neza uruhare Mitterrand yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

François Mitterrand na François de Grossouvre bari inshuti kuva no mu myaka yabanjirije kujya ku butegetsi kwe
François de Grossouvre (Iburyo) ari kumwe na François Mitterrand mu 1981

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .