Ubuyobozi muri Leta ya Iran buratangaza ko abantu 180 bapfiriye mu mitingito ibiri ikaze yamaze iminota 11 mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru, hafi y’umujyi wa Tabriz.
Abarenga 1300 nibo bivugwa ko bakomerekeye muri iyo mitingito yo ku gicamunsi cyo kuwa gatandatu tariki ya 11 Kanama 2012.
Nyuma y’iyo mitingito hakurikiyeho indi yoroheje ituma ibihumbi by’abantu barara hanze y’amazu yabo.
Amatsinda y’ubutabazi aracyashakisha abahitanywe n’umutingito bakiri mu binonko by’amazu yasenyutse, ubayobozi bwo bufite impungenge ko umbare w’abapfuye ushobora kuzamuka.
Umuryango w’ubutabazi ’’Croissant Rouge’’ utangaza ko wabaye uhaye ubwihugiko abantu bagera kuri 16000 kandi ngo bari gushakirwa ubundi bufasha bw’ibanze. Ubuyobozi bwa Leta bwo butangaza ko bufite impungenmge z’uko abatabazi bataragera mu bice bya kure byibasiwe n’umutingito.
Imitingito ikunze kwibasira Iran, ariko iyikaze iba ari mike, umutingito uheruka ukaze ni uwo muri 2003 wibasiye umujyi wa Bam uri mu burasirazuba bw’amajyepfo, icyo gihe ibihumbi by’abantu bahasize ubuzima.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
U Bufaransa : Umugabo yiyiciye abana be babiri
19.05.2013 |
|
U Bufaransa : Perezida Hollande yemeje itegeko ryemerera abatinganyi gushyingiranwa
18.05.2013 |
|
Gatabazi asanga gushyira hamwe kw’Abanyarwanda ari cyo kizarushaho kubateza imbere
18.05.2013 |
|
“Rwanda Day ituma buri wese yumva ko akwiye guhoza u Rwanda ku mutima”
17.05.2013 |
|
Perezida Obama azasura Senegal na Afurika y’Epfo
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |