U Buhinde: 32 bishwe n’inkongi y’umuriro yibasiye gari ya moshi

Yanditswe na Samuel Ishimwe
Kuya 30 Nyakanga 2012 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Gari ya moshi yafashwe n’inkongi y’umuriro ihitana abagenzi barenga 32, abandi 22 barashya bikomeye mu majyepfo y’igihugu cy’u Buhinde, kuri iyi tariki ya 30 Nyakanga 2012.
Iyo gari ya moshi yari imaze gukora urugendo rw’ibirometero byinshi ivuye mu murwa mukuru w’u Buhinde New Delhi yerekeza Chennai, mu masaha ya mugitondo ubwo bamwe mu bagenzi bari batangiye gusinzira.
Ijwi ry’Amerika ryatangaje ko abayobora gari ya moshi bamenye ko yafahswe n’umuriro mu gihe yari ikiri mu nzira, bahita (...)

Gari ya moshi yafashwe n’inkongi y’umuriro ihitana abagenzi barenga 32, abandi 22 barashya bikomeye mu majyepfo y’igihugu cy’u Buhinde, kuri iyi tariki ya 30 Nyakanga 2012.

Iyo gari ya moshi yari imaze gukora urugendo rw’ibirometero byinshi ivuye mu murwa mukuru w’u Buhinde New Delhi yerekeza Chennai, mu masaha ya mugitondo ubwo bamwe mu bagenzi bari batangiye gusinzira.

Ijwi ry’Amerika ryatangaje ko abayobora gari ya moshi bamenye ko yafahswe n’umuriro mu gihe yari ikiri mu nzira, bahita bayihagarika mu mujyi wa Nellore, aho ibice byafashwe n’umuriro bagerageje kubitandukanya n’ibindi.

Kugeza ubu impamvu y’iyi mpanuka ntiramenyekana, ariko abashinzwe ubwikorezi muri iki gihugu baravuga ko bishobora kuba byatewe n’insinga z’umuriro zakoranyeho.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza