U Bubiligi: Urukiko rwategetse ifungurwa rya konti za Ambasade y’u Rwanda zari zarafunzwe

U Bubiligi: Urukiko rwategetse ifungurwa rya konti za Ambasade y’u Rwanda zari zarafunzwe


Yanditswe kuya 29-03-2013 - Saa 20:19' na IGIHE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Didier Reynders,
yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko Ubutabera bwategetse ko konti za
Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi i Buruseli zifungurwa, nyuma y’igihe
kirenga umwaka hafi n’igice Leta y’u Bubiligi yarazifunze.

Konti za Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi zari zafunzwe kuva mu Kwakira 2011, bisabwe n’umushoramari w’Umunyarwanda uba mu Bubiligi, Gaspard Gatera, wavugaga ko Leta y’u Rwanda yamwambuye miliyoni 189 (arenga amayero 200.000) yagombaga kwishyurwa ubwo yari kuba arangije gukora ibyo imirimo yasabwaga nyuma yo gutsindira isoko muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Nyuma y’ifungwa ry’izo konti, Leta y’u Rwanda yarabyamaganye igaragaza ko ari ukuvogera u Rwanda n’ubudahangarwa bwa Ambasade yarwo iri Buruseli, ndetse ihita ku ruhande rwayo ifunga konti za Ambasade y’u Bubiligi i Kigali, kugeza n’ubu zitarafungurwa.

Ku birebana n’impamvu Gatera Gaspard atishyuwe, Leta y’u Rwanda yasobanuye ko atigeze yubahiriza amasezerano yagengaga isoko yari yaratsindiye muri Minisiteri y’Ubuhinzi, ibi biza kuba intandaro yo guhagarikwa kwa kontaro yari afitanye na Leta.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Didier Reynders,
yasohoye itangazo rivuga ko kuri uyu wa kane umucamanza yategetse ko izo konti zongera gufungurwa, agaragaza ko bizatuma n’iz’u Bubiligi zari zarafunzwe mu Rwanda nyuma y’ifungwa ry’iz’u Rwanda, zizahita zifungurwa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Didier Reynders
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO