Turukiya iratabariza impunzi z’Abanyasiriya ziri ku butaka bwayo

Yanditswe na Samuel Ishimwe
Kuya 21 Kanama 2012 saa 11:08
Yasuwe :
0 0

Nk’uko Ahmed Davutoglu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Siriya abitangaza, igihugu cya Turikiya gikomeje gutabaza kivuga ko kitazongera kwakira impunzi z’Abanyasiriya ku butaka bwacyo nizimara kugera ku bihumbi ijana.
Nubwo Turikiya ivuga ityo, kuri uyu wa Mbere imirwano yongeye kubura i Damas ndetse no mu gace ka Alep mu murwa mukuru w’igihugu cya Siriya. Iyo mirwano yari ishyamiranyije ingabo za Leta ndetse n’abatavuga rumwe na guverinoma , abantu bagera kuri cumi na batandatu akaba aribo (...)

Nk’uko Ahmed Davutoglu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Siriya abitangaza, igihugu cya Turikiya gikomeje gutabaza kivuga ko kitazongera kwakira impunzi z’Abanyasiriya ku butaka bwacyo nizimara kugera ku bihumbi ijana.

Nubwo Turikiya ivuga ityo, kuri uyu wa Mbere imirwano yongeye kubura i Damas ndetse no mu gace ka Alep mu murwa mukuru w’igihugu cya Siriya. Iyo mirwano yari ishyamiranyije ingabo za Leta ndetse n’abatavuga rumwe na guverinoma , abantu bagera kuri cumi na batandatu akaba aribo bahasize ubuzima.

Iyi mirwano ikomeye ikomeje kubera muri icyo gihugu, Minisitiri Davutoglu akomeza atangaza ko impunzi z’Abanyasiriya nizimara kugera ku bihumbi ijana nta bushobozi bafite bwo kuzibonera amacumbi mu gihugu cyabo.

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yatangaje ko kugeza ubu impunzi igihugu cya Turukiya kimaze kwakira zigera ku bihumbi mirongo irindwi, kandi ngo umubare wazo ukomeje kwiyongera uko bukeye n’uko bwije ari nako imirwano ikomeza kwiyongera mu duce twa Alep ho muri Siriya.

Ku bw’icyo kibazo, Guverinama ya Turukiya irasaba Umuryango w’Abibumbye gukora ibishoboka byose bagashyira inkambi zakira izo mpunzi ku mbibi z’igihugu cya Siriya, kugira ngo abaturage bari gukurwa mu byabo n’imirwano babone aho baba bacumbitse.

Iki gitekerezo cyo gushyiraho akarere ko gushyirwamo izo mpunzi ku mbibi za Siriya na Turukiya cyari kimaze igihe kirekire kimenyeshejwe Loni, ariko kikaba kitarigeze gishyirwa mu bikorwa.

Siriya ndetse n’ibindi bihugu bihana imbibi bigomba gukora iyo bwabaga mu kumvisha Loni icyo kibazo bagihereye mu mizi. Guverinoma yaTurikiya yo itangaza ko izagira uruhare muri icyo gikorwa ariko yizeye ko igisubizo kizahita kiboneka kuko ariyo yugarijwe cyane n’umubare munini w’impunzi zikomeje guturuka muri Siriya.

Igihugu cya Turukiya gifite impungenge na none ko hashobora kubaho amahano nk’ayabaye mu mwaka w’1991 mu gihe cy’intamara y’ikigobe cya Perse, ubwo abanya Irak basaga ibihumbi magana atanu biciwe ku mbibi z’icyo n’igihugu cya Turukiya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza