Nyuma y’imyaka umunani , uwari Perezida wa Palestine Yasser apfuye urupfu rwe rukaba rutari rwamenyekanye, ndetse n’ibimenyetso byo kwa muganga byakorewe mu bitaro by’i Paris mu Bufaransa bikaba ntacyo byagezeho, abenshi bavugaga ko yaba yarazize indwara ya kanseri, abandi bakavuga ko yazize indwara ya SIDA, ubu noneho icyamwishe cyashyinzwe ahagaragara, kuko ngo yishwe n’amarozi.
Mu iperereza Aljazeera yakoze, yerekana ko ibi byose abantu bavuze byari ibihuha, kuko uyu mu Perezida yari afite ubuzima bwiza kugeza yitabye imana Ku itariki ya 12 Ukwakira 2004.
Isuzumwa ryakozwe ryerekanye ko imyenda Yasser Arafat yambaraga, uburoso yakoreshaga gusukura amenyo ndetse n’imyenda yambaraga ku mutwe, byari birimo uburozi bwinshi bwo muri ubwo bwoko bwa polonium.
Iri suzumwa ryakorewe mu bitaro byo mu gihugu cy’u Busuwisi byitwa "Institut de Radiophysique Lausanne", byerekanye ko mu maraso ye, mu macandwe, ndetse no mu nkari ze harimo uburozi bwinshi mbere y’uko apfa. Ibi rero bikaba ariyo ntandaro y’urupfu rwa Perezida Yasser Arafat.
Nyuma y’iri suzumwa, Umugore wa Nyakwigendera Yasser Arafat witwa Suha Arafat, yasabye inzego z’ubuyobozi bwa Palestine kuvana umubiri w’umugabo we mu mva ashyinguwemo mu gace ka Ramallah kugirango hakorwe iperereza ryimbitse kurupfu rwe.
Uyu mugore wa Yasser Arafat yatangaje ko azi neza ko ubuyobozi bwa Palestine nabwo bushaka kumenya neza icyishe umugabo we, bityo akavuga ko bagiye kubafasha kuko kugeza ubu bafite ibimenyetso bihagije byerekana ko uyu mu Perezida yazize uburozi, nubwo kugeza ubu hataramenyekana igihugu cyaba cyarabigizemo uruhare, ariko harashyirwa mu majwi igihugu cya Israel ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Yunusu wa Maridadi yasize u Rwanda ari amatongo agarutse araruyoberwa
20.05.2013 |
|
U Bufaransa : Umugabo yiyiciye abana be babiri
19.05.2013 |
|
U Bufaransa : Perezida Hollande yemeje itegeko ryemerera abatinganyi gushyingiranwa
18.05.2013 |
|
Gatabazi asanga gushyira hamwe kw’Abanyarwanda ari cyo kizarushaho kubateza imbere
18.05.2013 |
|
“Rwanda Day ituma buri wese yumva ko akwiye guhoza u Rwanda ku mutima”
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |