Zimwe mu mvugo zitangaje za Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza Boris Johnson

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Nyakanga 2019 saa 07:02
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Boris Johnson, yitezweho kuba umuyobozi uteza urunturuntu mu baturage b’iki gihugu nk’uko Donald Trump ameze muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwo byatangazwaga ko abaye Minisitiri w’Intebe, benshi batangiye kumugereranya na Trump cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, abenshi bashyizeho hashtag ya #NotmyPM, bagaragaza ko batengushywe no kuba ari we watowe.

Nk’uwitwa Linda Green yagize ati “Uyu munsi u Bwongereza butanze ubutumwa Isi ko ushobora kwirukanirwa kubeshya (inshuro ebyiri), kunengwa n’uwahoze ari umukoresha wawe ko udakwiranye n’ibyo ukora, gukoresha amagambo y’ivangura inshuro nyinshi ariko igihe cyose wize muri Eton na Oxford, abaturage bangana na 0.3% bagashobora kukugira Minisitiri w’Intebe wacu, #NotmyPM”.

Abatemera Boris biyongeraho Minisitiri w’imari Philip Hammond uherutse kubwira BBC ko yiteguye kwegura mu gihe Boris Johnson yaba atorewe kuba Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza.

Kugaragaza ko Boris wahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza, atari Minisitiri w’Intebe wa bose, bishingirwa ku magambo yakunze kuvuga by’umwihariko kuri Afurika, aho agereranywa n’ay’urwango n’irondaruhu.

Yigeze kugira ati “Umugabane [Afurika] ushobora guhindana ariko ntabwo ari ku bwacu. Ikibazo ntabwo ari uko twigeze kuba tuwufite mu nshingano ahubwo ni uko tutakiwufite mu nshingano”.

Johnson yari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ubwo yavugaga ayo magambo mu 2002. Yasabye imbabazi ubwo yashakaga kuyobora Umujyi wa Londres mu 2008 ndetse awuyobora imyaka umunani.

Yigeze kwandika ngo "Afurika ni akajagari ariko ntidushobora kurenganya abakoloni. Ntabwo byumvikana uko imyaka 40 ishize washyira ibibazo bya Afurika ku mirongo iri ku ikarita."

Boris wagize uruhare rukomeye mu nkundura y’u Bwongereza bushaka kwivana mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), yigeze kugereranya ibikorwa by’uyu muryango n’ibya Adolf Hitler, umunyagitugu wayoboye u Budage.

Mu 2011 Boris yiigeze gutungurana ubwo yavugaga ko nta yindi mpamvu ituma abakobwa bajya kwiga kaminuza uretse kureba ko babona abagabo.

Ni mu gihe mu 2001, ubwo yiyamarizaga kujya mu Nteko Ishinga Amategeko yashatse kwigarurira abagabo ngo bazamutore, maze ababwira ko niba abagore babo bafite amabere manini amahirwe yo kugura imodoka ya BMW ari menshi.

Muri Werurwe 2016, Boris Johnson yatangaje ko bimwe mu bihe bibi yagize mu buzima bwe ari igihe yajyaga muri Amerika maze bagatangira kumufotora bamwitiranyije na Donald Trump. Yanavuze kandi ko Trump nta bwenge afite ahubwo afite ubujiji bukabije.

Yigeze kugira ati “Impamvu rukumbi ituma ntasura bimwe mu bice bya New York, ni ibyago byo guhura na Donald Trump”.

Johnson kandi ntiyoroheye Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya kuko yamugereranyije n’agasimba kagaragara muri film ya Harry Potter gafite amatwi manini. Ati “Uretse kuba asa na Dobby, ni umunyagitugu wica abo batavuga rumwe bose”.

Ku itariki ya 14 Gicurasi 2016, ubwo yaganiraga na Telegraph yavuze ko ibyo EU iharanira byo gushyiraho leta idasanzwe, Hitler na Napoleon babigerageje ariko bikarangira nabi.

Johnson yigeze kuvuga no ku Bufaransa, aho yagize ati “Navuze ko hari abagabo n’abagore b’Abafaransa 250 000 muri Londres, kubw’ibyo nari umuyobozi w’Umujyi wa Gatandatu w’u Bufaransa, ukomeye ku Isi”.

Boris Johnson yagiye avuga amagambo atandukanye atuma benshi bamugereranya na Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza