Yemen:Abantu 160 baguye mu gitero cy’indege cyabagabweho

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 8 Ukwakira 2016 saa 05:56
Yasuwe :
0 0

Abantu bagera ku 160 barimo n’abayobozi b’abarwanyi b’umutwe w’aba-Houthi muri Yemen bishwe abandi bakomerekera mu gitero cy’indege cy’Ibihugu by’Abarabu byishize hamwe mu kurwanya izi nyeshyamba(Saudi-led coalition), kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ukwakira 2016.

Abatabazi n’abandi babibonye babwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa ko abishwe bari mu muhango wo gushyingura mu nzu nini iherereye mu mujyi wa Sanaa, hagapfa abantu 160 abandi benshi bagakomereka.

Ibyotsi by’umukara byagaragaye mu kirere mu birometero byinshi uvuye ahabereye ibi bitero.Imbangukiragutabara n’imodoka zizimya inkongi zahise zerekeza muri aka gace.

Bamwe mu bayobozi b’umutwe w’Aba-Houthi ngo baba baguye muri iki gitero.

Ibisasu bibiri byabanje guterwa mu mpande z’inyubako aba bantu barimo bakwira imishwaro hanze, icya gatatu gihita giterwa kuri iyo nzu nyirizina, ahari hakirimo abatari bake.

Umutwe w’Aba-Houthi wigaruriye umujyi wa Sanaa muri Nzeri 2014 barwanya icyo bise ruswa muri guverinoma ya Abd Rabbo Mansour Hadi.

Bigaruriye uyu mujyi n’inkengero zayo ndetse n’utundi duce two mu majyaruguru y’igihugu bashyira igitutu kuri Hadi ngo ahunge hamwe na guverinoma ye.

Ibihugu by’Abarabu byishyize hamwe (Saudi-led coalition) byatangiye kugaba ibitero kuri uyu mutwe muri Werurwe 2015 hagamijwe kugarura Perezida Hadi ku butegetsi no kongera gusubirana uyu mujyi.

Ibi bihugu birimo Misiri, Jordan, Bahrain, Qatar, Arabia Saudite, Sudani, Kuwait n’ibindi.

Abaturage bagera ku bihumbi 10 muri Yemen baguye muri ibi bitero kimwe n’intambara yo ku butaka, abenshi muri bo ni abana n’abagore na ho abandi ibihumbi 35 barakomeretse ndetse miliyoni eshatu bavuye mu byabo nk’uko Loni ibitangaza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza