00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Xinhua yiyemeje kongerera ingufu imikorere yayo muri muri Afurika

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 2 Ugushyingo 2021 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua News Agency, byiyemeje kurushaho kongera ingufu mu mikorere yabyo muri Afurika bijyanye n’uko Umugabane ukomeza kwiyubaka mu nzego zitandukanye z’iterambere.

Ku wa 7 Ugushyingo 1931 ni bwo Xinhua yatangirijwe i Ruijin mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’u Bushinwa.

Gutara amakuru muri Afurika byatangiye mbere y’uko ihafungura ibyicaro bihoraho kuko icya mbere cyafunguwe i Cairo mu Misiri mu Ukuboza 1956.

Icyafunguwe Munsi y’Ubutayu bwa Sahara bwa mbere hari i Accra muri Ghana, muri Gashyantare 1959.

Inyinshi mu nkuru Xinhua yakoze kuri Afurika muri ibyo bihe zibandaga ku nkundura yo gushaka ubwigenge kw’ibihugu by’uwo Mugabane ndetse n’umubano byari bitangiye kugirana n’u Bushinwa uko bigenda byigobotora ubukoloni.

Urimo uruzinduko rw’amateka rwa Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Zhou Anlai, mu Misiri, Algérie, Maroc, Tunisie, Ghana ,Mali, Guinée, Sudani, Ethiopie na Somalie. Hari hagati y’Ukuboza mu 1963 na Gashyantare 1964.

Mu mpera za 1965, Xinhua yari imaze kugira ibyicaro ahantu 16 muri Afurika, hafi kimwe cya gatatu cy’ibigera kuri 51 yari ifite hirya no hino.

Icyicaro cyayo i Kigali mu Rwanda cyafunguwe mu 2011.

Kugeza ubu mu 2021, Xinhua ifite abakozi cyangwa abakorana nayo baba bahari igihe cyose mu bihugu 48 byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Icyicaro cya Xinhua ku rwego rw’Akarere muri Afurika cyafunguwe i Nairobi mu 1986, gihuza amakuru yo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, aho gifite abanyamakuru barenga 140 bakora amasaha yose.

Muri iyo myaka yose ishize, Xinhua yaharaniye kumvikanisha ijwi rya Afurika no kugaragaza ishusho nyayo yayo ku bayikurikira bari mu Bushinwa n’ahandi ku Isi; ishyigikira amahame y’ubutabera, ukuri, ukutabogama no gutangira ibintu ku gihe.

Xinhua yabashije guhangana n’inzitizi z’Ikinyejana cya 20 cyaranzwe n’impinduka mu ikoranabuhanga ndetse izana irishya ari ryo 5G n’ubwenge bw’ubukorano (artificial intelligence).

Ubu itangaza amakuru yifashishije kwandika, radiyo na televiziyo mu ndimi 15 zirimo Igishinwa, Icyongereza, Icyesipanyoro, Igifaransa, Ikirusiya, Icyarabu, Igi-Portugais, Ikiyapani, Igitaliyani, Ikinya-Thailande, Ikinya-Indonesie, Iki-Ourdou, Ikinyakoreya, Inkinya-Turikiya n’Ikidage.

Xinhua kandi ikomeza kugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga zose zikomeye, ishyiraho amakuru mu Giswahili ibifashijwemo n’abakozi bayo bakorera mu Ishami rya Afurika.

Nk’Ibiro Ntaramakuru by’igihugu gikomeye mu Isi, inkuru za Xinhua zikora mu nzego zose z’iterambere rya Afurika uhereye kuri politiki, ubukungu, imibanire, umuco, ikoranabuhanga na siporo.

Xinhua ikorana bya hafi n’ibindi bitangazamakuru bikomeye muri Afurika, ikagira uruhare rukomeye mu kumvikanisha no kongerera ingufu ubwizerane hagati y’u Bushinwa n’Umugabane uri gukurana ingoga kandi utanga icyizere cyane mu Isi nk’uko byavuzwe na Perezida Xi JinPing ubwo yari mu Nama ihuza icyo gihugu na Afurika yateraniye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo ku wa 4 Ukuboza mu 2015.

Xinhua irifuza kubona Afurika ifite ubukire kandi iteye imbere mu gihe izaba yishimira imyaka 100 imaze ikora mu 2031.

Ibi ni Ibiro bikuru bya Xinhua biherereye Beijing mu Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .