00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

WhatsApp yareze Guverinoma y’u Buhinde gutambamira imikorere yayo

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 26 Gicurasi 2021 saa 01:22
Yasuwe :
0 0

Urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp rukoreshwa n’abasaga miliyoni 400 mu Buhinde rwajyanye Guverinoma y’icyo gihugu mu nkiko, nyuma y’amabwiriza mashya yashyizeho ko rugomba kugaragaza aho ubutumwa bwaturutse, kandi bibusanyije n’amahame yarwo mu kurinda amakuru y’abarukoresha.

Reuters yatangaje ko WhatsApp yajyanye ikirego mu Rukiko Rukuru rw’i Delhi, isaba ko rwagaragaza ko ubusabe bwa Guverinoma ya Narendra Modi bunyuranyije n’Itegeko Nshinga rigena ko imbuga nkoranyambaga zigaragaza “inkomoko y’ubutumwa” igihe inzego z’ubuyobozi zibisabye.

Icyo gihe bikorwa iyo ari umugizi wa nabi cyangwa undi wakoze ibyaha uri gukurikiranywa.

Guverinoma y’u Buhinde yo irasaba imbuga nkoranyambaga zihakorera ko zajya zisiba ubutumwa bwose bukubiyemo amakuru ayobya cyane cyane ku yerekeye COVID-19, anenga uko ubwo buyobozi buri kwitwara mu guhangana nayo, kandi hakagaragazwa aho bwaturutse.

Amasaha 36 ni yo ntarengwa yo kuba ubwo butumwa bwasibwe.

Mu kugaragaza intambamyi mu ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mabwiriza yashyizweho muri Gashyantare akaba yatangiye kubahirizwa kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gicurasi 2021, WhatsApp yagaragaje ko uburyo bwo kurinda amakuru y’abayigana buzwi nka “end-to-end encryption” buramutse bwinjiwemo byaba ngombwa ko n’uwohererejwe ubutumwa agaragara, bityo bwa burenganzira bwo gucungirwa umutekano w’amakuru ye bukaba buhonyowe.

Iby’icyo kirego byose ngo Reuters yabibwiwe n’abazi iby’icyo kibazo, ariko haba Umuvugizi wa WhatsApp na Minisiteri y’Ikoranabuhanga muri icyo gihugu ntacyo bigeze babitangazaho.

Uretse urwo rubuga bivugwa ko rwatanze ikirego, Facebook, Alphabet na Twitter nazo zirebwa n’ayo mabwiriza.

Mu bindi zasabwe, zigomba no gushyiraho uburyo buhamye bwo gukumira ihererekanywa ry’amashusho y’urukozasoni.

Facebook yamaze kuvuga ko yemera kubahiriza ibikubiye muri ayo mabwiriza ariko ko ikiri gushaka uko habaho ibiganiro, mu gihe Twitter inengwa kunanirwa guhagarika ubutumwa bunenga guverinoma y’icyo gihugu yo ntacyo irabivugaho.

Abacungira hafi imikorere ya Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, baravuga ko umurego Coronavirus imaze gufata mu gihugu cye aho iri guhitana ababarirwa mu bihumbi ku munsi, yaba ari imwe mu mpamvu ari gusaba izo mbuga nkoranyambaga gusiba ubutumwa buri kwibasira imikorere y’ubutegetsi bwe, ndetse n’amakuru we yita ko ari ibinyoma aba avuguruza ayatangajwe n’inzego z’ubuzima ku bijyanye n’imibare y’ubwandu n’impfu by’icyo cyorezo.

WhatsApp yareze Guverinoma y'u Buhinde gutambamira imikorere yayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .