00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

WhatsApp iri kuvugurura uburyo ikoresha amakuru y’Abanyaburayi nyuma yo guhanwa bikomeye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 Ugushyingo 2021 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Meta, Ikigo gitunze urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp, kiri gukora amavugurura ajyanye n’imikoreshereze yarwo mu Burayi, nyuma y’uko gifatiwe ibihano bikomeye gishinjwa gukoresha amakuru y’abaturage b’i Burayi mu buryo butanyuze mu mucyo.

Uru rubuga nkoranyambaga rukoreshwa n’abarenga miliyari y’abaturage, rwari ruherutse gusaba abarukoresha kuruha uburenganzira bwo gusangira amakuru n’urubuga rwa Facebook, byose bihuriye muri Meta.

Iki cyifuzo ariko cyakuruye impaka cyane, bamwe banenga WhatsApp ko ishaka gukoresha amakuru y’abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kandi ikabikora mu nyungu zayo kuko byari biteganyijwe ko amakuru azakusanywa azajya afasha icyo kigo mu kunoza serivisi zacyo zo kwamamaza.

Ibi byatumye ibihugu birimo Ireland bitangira gukurikirana uburyo WhatsApp ikoresha amakuru y’abakiliya bayo, maze ikora igenzura ryamaze umwaka wose, rigasanga icyo kigo gikoresha amakuru bwite y’abakiliya bacyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibi byaje gutuma WhatsApp ihanishwa kwishyura amande ya miliyoni 225$, ibanza gutangaza ko igiye kujurira kuko yakomeje kuvuga ko idakoresha amakuru y’abakiliya mu nyungu zayo bwite.

Icyakora nubwo yigaramye ibyo kuba ikoresha amakuru y’abakiliya nabi, WhatsApp yatangiye kuvugurura uburyo ibonamo amakuru y’abakiliya bayo bari mu Burayi, mu rwego rwo kujyanisha n’amategeko mashya aherutse gushyirwaho muri ako gace.

Ayo mategeko azwi nka GDPR yashyizweho muri Gicurasi uyu mwaka, akaba agamije kurushaho kurinda amakuru y’abaturage b’i Burayi bakoresha ibigo byose bikenera kubika amakuru yabo.

Aya mategeko avuga ko ikigo cyose cyifuza gusaba abaturage b’i Burayi gukoresha amakuru yabo, kigomba kubigaragaza mu buryo bwihariye, ntigishyire ubusabe bwacyo mu nyandiko ndende ikubiyemo ‘amategeko n’amabwiriza.’

Iki kigo kandi kigomba kuba cyiteguye kwerekana amakuru y’umuntu gifite mu gihe abyifuje, bigakorwa mu gihe kitarenze ukwezi, kandi mu gihe hari amakuru umuntu yifuza gusiba, akabyerekana bigakorwa, bitakorwa agasobanurirwa impamvu yumvikana bitakozwe.

Nubwo WhatsApp ivuga ko ubutumwa buhererekanywa hagati y’abantu kuri urwo rubuga ari bo bonyine bayabona, impungenge z’uko asangizwa ibindi bigo yakomeje gutuma Abanyaburayi bayoboka izindi mbuga nkoranyambaga nka Signal zihanganye na WhatsApp, bityo mu rwego rwo kurushaho kubaha icyizere cy’imikorere yayo, WhatsApp ikaba irimo guhindura uburyo ikoresha amakuru y’Abanyaburayi, kugira ngo yongere igarurirwe icyizere, ari nako yirinda ibihano bikakaye by’ubuyobozi bw’uwo Mugabane.

Hagati aho, n’ubusanzwe porogaramu ya WhatsApp yakoreshwaga mu Burayi itandukanye na porogaramu zindi zikoreshwa muri Aziya na Afurika, ibituma hari abibaza impamvu u Burayi buhabwa umwihariko, bamwe bagasaba ko ibindi bigo bishinzwe kurinda amakuru y’abaturage ku Isi, nabyo byashyiriraho uru rubuga nkoranyambaga amabwiriza akakaye kugira ngo rurusheho kunoza serivisi itanga.

WhatsApp iri guhindura uburyo ikoresha amakuru y’Abanyaburayi nyuma y’ibihano bikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .