00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wang yabaye umugore wa mbere mu Bushinwa wageze mu isanzure

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 9 Ugushyingo 2021 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Wang Yaping, umugore w’imyaka 41 ukomoka mu Bushinwa yaciye agahigo ko kuba umugore wa mbere wakandagije ikirenge mu isanzure.

Bibaye nyuma y’uko mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, uyu mugore ajyanyeyo na Zhai Zhigang basanzwe babana mu itsinda rikorera kuri Sitasiyo nshya y’u Bushinwa mu bijyanye n’isanzure ya Tiangong.

Ni sitasiyo u Bushinwa buri kubaka mu isanzure izabufasha kuba igicumbi cy’ubushakashatsi mu bijyanye n’isanzure.

Wang na mugenzi we bamaze amasaha atandatu n’igice muri urwo rugendo aho barusoje mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere mu gihe undi wa gatatu bakorana, Ye Guangfu we yari yasigaye ku Isi yunganira iryo tsinda.

Bari bajyanye ibikoresho byo kubaka iyo sitasiyo igamije gufasha u Bushinwa kuba igihangange mu by’isanzure.

Mbere yo kugera mu isanzure kwa Wang, abagore 15 biganjemo abakorera Ikigo cya Amerika gikora Ubushakashakashatsi mu by’Ikirere n’Isanzure, NASA ni bo bari bamaze kugera mu isanzure kuva mu 1984.

Wang yagarukanye akanyamuneza ko kuba ari we mugore wa Mbere wo mu Bushinwa wabashije gukandagiza ikirenge mu isanzure
Wang na bagenzi be ubwo biteguraga kuzamuka bajya mu isanzure mu rugendo rw'amateka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .