00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wa muherwe waguze itike ya miliyoni 28$ yo kujyana na Jeff Bezos mu isanzure yabivuyemo

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 16 Nyakanga 2021 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

Umuherwe utarashatse ko amazina ye amenyekana watsindiye itike yo kujyana na Jeff Bezos mu isanzure nyuma yo guhigika abandi muri cyamunara akishyura miliyoni 28 z’amadolari, yahise abivamo atangaza ko azaba afite ibindi bintu byo gukora.

Uyu muherwe yabitangarije sosiyete ya Blue Origin ya Jeff Bezos ari nayo ifite icyogajuru cyitwa ‘New Shepherd’ kizajyana uyu muherwe mu isanzure, aho yavuze ko azajyayo ubutaha iki cyogajuru nigisubirayo.

Blue Origin yahise umusimbuza umwana w’imyaka 18, Oliver Daemen, nyuma y’uko nawe atsinze muri cyamunara, agahabwa itike yo kuzajyana na Jeff Bezos. Itike bivugwa ko yishyuriwe na papa we Joes Daemen ufite sosiyete y’ishoramari ikomeye mu Buholandi yitwa Somerset Capital Partners.

Daemen ukirangiza amashuri ye yisumbuye, azahita aca agahigo ko kuba umuntu muto wa mbere ku Isi ugiye mu isanzure, aho azajyana na Jeff Bezos, umuvandimwe we, Mark Bezos, umukecuru w’imyaka 82, Wally Funk, usanzwe ari umuhanga mu kugenda mu isanzure [astronaut] ndetse n’undi mugore umwe nawe umenyereye kugenda mu isanzure.

Jeff Bezos n’abo bazajyana, bazajya mu isanzure ku itariki 20 Nyakanga 2021, mu rugendo ruzamara iminota 11 gusa, rwa mbere icyogajuru New Shepherd kizaba gikoze mu rwego rw’ubukerarugendo ndetse Jeff Bezos afite gahunda yo guhita atangiza ubukerarugendo mu isanzure nyuma y’urugendo rwe.

Urubuga rwa sosiyete ya Blue Origin ruvuga ko atazaba ari buri wese wemerewe kujya mu isanzure kuko hari ibiranga umuntu uzajyayo, nyuma yo kuba abasha kwishyura akayabo kazajya kishyuzwa agiye gutembera mu isanzure.

Bimwe muri byo harimo kuba afite imyaka 18 cyangwa ari hejuru yayo, kuba afite ubuzima bwiza ku buryo ashobora kurira ingazi zirindwi mu munota umwe n’igice, kuba afite uburebure buri hagati ya metero 1,52 na 1,93 ndetse afite ibiro biri hagati ya 49 na 101, kandi afite ubushobozi bwo gufunga no gufungura imikandara yo mu cyogajuru mu masegonda ari munsi ya 15.

Umuherwe wari kuzajyana na Jeff Bezos mu isanzure yabivuyemo, avuga ko azajyayo ubutaha icyogajuru New Spepherd gisubiyeyo
Daemen w'imyaka 18 niwe uzajyana na Jeff Bezos mu isanzure, azaba aciye agahigo ko kuba umuntu muto wa mbere ugiye mu isanzure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .