Vogue Magazine ku Cyumweru tariki 10 Mutarama 2021, nibwo yatangaje ko Kamala Harris azagaragara ku gifuniko cy’iki kinyamakuru muri Gashyantare.
Amafoto yafashwe yagombaga kugaragara kuri iki gifuniko ntabwo yavuzweho rumwe n’abakoresha urubuga rwa Twitter, kuko benshi bavuze ko ari agasuzuguro no kutamwubaha nk’uwungirije Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bari bashingiye ku kuba ngo mu ifoto imwe uyu mugore yagizwe inzobe kurusha uko asanzwe ameze ndetse indi foto akaragaraho yambaye inkweto za ‘converse’; ibintu byafashwe nko kumusuzugura mu buryo bukomeye.
Nyuma yo kotswa igitutu ku mbuga zitandukanye Vogue yakoze impinduka ikoresha ifoto imwe, kuri kopi igiye gushyira hanze zikurikira irahira rya Kamala Harris. Ndetse zirajya hanze kuri uyu wa Gatatu ariko ari nke.
Izi kopi za Vogue Kamala Harris ari ku gifuniko cyayo, iki kinyamakuru cyatangaje ko kigiye kuzishyira hanze mu rwego rwo kwishimira ibihe by’amateka by’irahira rye.
Iki kinyamakuru kigiye kwifashisha ifoto yambaye ikote ahagaze, agaragara igice yo hejuru gusa, yambaye agapira k’umweru mo imbere afite n’ibikomo ku maboko.
Iyi foto ya Kamala Harris igiye kwifashishwa kuri iki gifuniko n’ubundi yari iri mu zanenzwe ariko yo yasubiwemo, ndetse indi yagaragaraga yambaye inkweto za ‘converse’ iki kinyamakuru cyahisemo kutayikoresha.
Nyuma yo guhindura amafoto yari ari ku gifuniko cya Vogue, abantu batandukanye bagaragaje ko nibura iki kinyamakuru cyagerageje kwisubiraho.
Nk’uwitwa Feminist Rambo yatanze igitekerezo agira ati “Iki gifuniko ni cyiza cyane. Imyambaro myiza. Gisa neza. Gikwiranye na Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Uwitwa We Did It Joe, we ati “Mwakabaye mwaragurishije iyi na mbere hose.”
Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021, Kamala Devi Harris na Perezida Joe Biden barahiriye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni we mugore wa mbere wanditse amateka yo kuba Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika; ndetse n’umwiraburakazi wa mbere wegukanye uyu mwanya.
In celebration of this historic moment, we will be publishing a limited number of special edition #InaugurationDay issues.
Purchase your copy now: https://t.co/SSJ3UUDMaM pic.twitter.com/moXEC1Jbzf
— Vogue Magazine (@voguemagazine) January 19, 2021



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!