Putin umaze imyaka irenga 15 ayobora u Burusiya, mbere yo gusinya iri itegeko, Itegeko Nshinga ryamwereraga kuyobora manda izageza mu 2024.
Mu mpera za Werurwe umwaka ushize, ni bwo Abarusiya bakoze amatora ya kamarampaka [referendum] yemeje ko Putin azongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu muri manda ebyiri kugeza mu 2036, bivuze ko naramuka atowe izo nshuro zose azayobora kugeza afite imyaka 83.
Manda izageza 2024 izarangira Putin ayoboye u Burusiya imyaka 20. Naramuka ayoboye iki gihugu mu zindi manda ebyiri, imwe igizwe n’imyaka itandatu azaba aciye agahigo ko kuba umuyobozi uyoboye igihe kinini.
Vladmir Putin yatangiye kuyobora u Burusiya kuva mu 2000 kugeza mu 2008, nkuko Itegeko Nshinga ryo mu 1993 ryabigenaga, nyuma yaho atorerwa kuba Minisitiri w’Intebe ku butegetsi bwa Dmitry Medvedev wamusimbuye kugeza mu 2012,aho byavugwaga ko yagumye kuyobora igihugu nubwo yitwaga Minisitiri w’Intebe.
Mu 2012, Putin yongeye kwicara ku ntebe y’umukuru w’igihugu atorerwa manda yagejeje mu 2018, aho yongereye kugirirwa icyizere muri manda ya kabiri izageza mu 2024.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!