Vladimir Poutine yatangaje ko aziyamamariza manda ya kane mu matora ya 2018

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 7 Ukuboza 2017 saa 12:54
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Burusiya Vladimir Poutine yatangaje ko nta kabuza azongera akiyamamariza kuyobora iki gihugu ku nshuro ya kane mu matora y’umukuru w’igihugu azaba muri Werurwe 2018.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP bitangaza ko ugutsinda amatora kwa Poutine kwamuhesha gutegeka kugeza mu 2024, akaba abaye umwe mu ba Perezida b’u Burusiya bategetse igihe kirekire nyuma ya Joseph Staline wategetse kuva mu 1920 kugeza mu 1953.

Iki cyemezo cya Vladimir Poutine kije gikuraho urujijo ku bahoraga bibaza icyo atekereza kuri ayo matora nyuma y’imyaka 17 ayobora u Burusiya, akaba kandi ari na we uhabwa amahirwe yo kuzayatsinda.

Mu ijambo rye kuri uyu wa Gatatu,Vladimir Poutine yagize ati “Ntangaje ko nziyamamaza ku mwanya wa Perezida w’u Burusiya.”

Ibi yabivuze ubwo yaganiraga n’abakozi ba rumwe mu nganda zikomeye zo mu Burusiya ruherereye mu gace ka Nijni Novgorod, mu biganiro byanaciye kuri televiziyo y’igihugu.

Poutine kuri ubu wujuje imyaka 65 y’amavuko yakomeje avuga ko u Burusiya bugomba gukomeza urugendo bwiyemeje ubudasubira inyuma. Ati “Kandi muri ibyo byose nta wuzadukoma imbere”.

Abakurikiranira ibintu hafi bavuga ko Poutine yasaga n’uwoherereza ubutumwa bukakaye ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi muri iki gihe umubano wabyo n’u Burusiya wifashe nabi kurusha ibihe byose byakurikiye ukurangira kw’intambara y’ubutita.

Uwo mubano ufitashe neza ukaba waratijwe umurindi n’amakimbirane u Burusiya bwagiranye na Ukraine, intambara zo muri Syria ndetse n’ibihano byagiye bifatirwa u Burusiya n’abo mu Burengerazuba bw’isi.

U Burusiya bwabujijwe kuzitabira imikino Olempike izabera muri Korea y’Epfo ku mpamvu z’uko bushinjwa kuba bugitsimbaraye ku ikoreshwa ry’imiti yongera imbaraga mu bakinnyi.

Kuva yagera ku butegetsi mu 2000, abaturage bamushimira kuba yarasanze igihugu gihora muri rwaserera yatumaga ubukungu buhora ari gatebe gatoki, ariko aho agereye ku butegetsi kikaba cyaratangiye kuzanzamuka ndetse ubukungu bwacyo ahanini bushingiye kuri peteroli bukaba butanga icyizere cy’igihe kirambye.

Vladimir Poutine nyuma yo kuba mu nzego z’ubutasi z’u Burusiya igihe kitari gito, yinjiye ku mugaragaro mu bya politiki ubwo Perezida Boris Eltsine yamugiraga Minisitiri w’Intebe mu 1999.

Perezida w’u Burusiya Vladimir Poutine yatangaje ko nta kabuza azongera akiyamamariza kuyobora iki gihugu ku nshuro ya kane

Akigera kuri uwo mwanya, Poutine yahise ategura intambara ikaze ku gihugu cya Tchétchénie yatumye aba icyamamare mu baturage b’u Burusiya no mu itangazamakuru mpuzamahanga.

Benshi mu Barusiya barimo n’umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya, Viatcheslav Volodine, bemeza ko Poutine yabaye Perezida w’u Burusiya udasanzwe, wakoze ibishoboka byose kugira ngo arinde ubusugire bw’igihugu cye, kandi akabikora mu bihe bigoye cyane.

Bamwe mu bategetsi bandi barimo n’abahoze bategeka u Burusiya kandi nabo ntibaripfanye nk’aho Mikhaïl Gorbatchev wabaye Perezida wa nyuma w’icyahoze ari Republika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti atanatinye kuvuga ko na magingo aya Poutine ari we Perezida ubereye rubanda rw’Abarusiya.

Ubwo yari mu Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abarusiya hari umwe mu basore wamubajije niba aziyamamaza, maze aramusubiza ati “Nzaba ndi kumwe namwe iminsi yose” .

Yakomeje agira ati “Kimwe mu byanshishikariza kongera kwiyamamaza, kwaba ari uguharanira ko abaturage b’iki gihugu barushaho kubaho neza, kubashoboza kurushaho kubaka ubuhangange bwabo ndetse bakaba bamwe mu barinzwe bikomeye ku isi”.

Poutine na we muri iryo huriro ry’urubyiruko yabasabye kumugaragariza ko aramutse yiyamamaje bamutora, maze bose batera hejuru bati “Yego tuzabikora”.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Poutine cyane cyane abo mu Ishyaka ry’Aba- Communiste n’Aba-Socialiste biteguye guhatana muri rya matora aho bivugwa ko bazaba barangajwe imbere n’umwe mu bashyushyarugamba kuri Televiziyo witwa Ksenia Sobtchak, ngo witeguye kuzahuruza Abarusiya batishimiye ubutegetsi bakamufasha gutsinda amatora.

Imibare igaragazwa n’ikigo Levada cyazobereye mu gukora ‘Sondage’,mu cyegeranyo giherutse gushyira ahagaragara cyerekanye ko Poutine ashobora gutsinda amatora ku mpuzandengo y’amajwi 53%.

Umwe mu nzobere za Politiki y’u Burusiya ,Bwana Konstantin Kalatchev yatangarije AFP ko ikibazo nyamukuru ku Barusiya atari uko Vladimir Poutine yakongera akiyamamaza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza