Bamwe mu bayobozi b’iki gihugu batangaje ko uyu mukambwe w’imyaka 78 y’amavuko yitabye Imana azize indwara y’ubwonko.
Ibi kandi byemejwe n’umukobwa we,Lora watangaje ko se umubyara afite ikibazo cy’imitsi ijyana amaraso mu bwonko, nk’uko Reuters yabyanditse.
Perezida Islam Karimov atabarutse nyuma yo kugezwa mu bitaro ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Ni we Perezida rukumbi iki gihugu cyigeze kuva cyabona ubwigenge mu 1990 kivuye mu cyahoze ari Repubukila Yunze Ubumwe y’Abasoviyete.
Perezida Karimov yagiye ku butegetsi nyuma yo gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu Kuboza 1991, amatora ataravuzweho rumwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bemezaga ko yabayemo uburiganya.

TANGA IGITEKEREZO