00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwishe Robert F. Kennedy yasabiwe gufungurwa nyuma y’imyaka 53 muri gereza

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 28 Kanama 2021 saa 12:46
Yasuwe :
0 0

Sirhan Sirhan ufite inkomoko muri Palestine warashe Robert F Kennedy wari umusenateri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabiwe gufungurwa nyuma y’imyaka 53 ari muri gereza.

Uyu musaza w’imyaka 77 yarashe Kennedy mu 1968 ubwo yiyamarizaga guhagararira ishyaka ry’aba-democrates mu matora y’umukuru w’igihugu muri leta ya California, ahita yitaba Imana.

Sirhan yafashwe rugikubita akatirwa igihano cy’urupfu nyuma kiza guhindurwamo igihano cy’igifungo cya burundu. Nyuma y’igihe asaba imbabazi kenshi barazimwima ariko ku nshuro ye ya 16 ku wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021 yasabiwe gufungurwa.

Ubwo yasabaga imbabazi yagize ati “Kimwe cya kabiri cy’ikinyejana cyararenze, sinkiri wa mwana udatekereza wakoze amahano. Senateri Kennedy yari icyizere cy’Isi none naracyangije kandi nterwa agahinda cyane no kuba narakoze ikintu nk’icyo.”

Yavuze ko icyamuteye kurasa Kennedy ari umujinya yari amufitiye kuko yari ashyigikiye Israel yari imaze kwigarurira ibice bitandukanye byari ibya Palestine, ariko akavuga ko atibuka neza uko byagenze ngo amurase.

BBC tayangaje ko abana babiri muri 11 ba Kennedy bagaragaye mu cyumba yari arimo asabiramo imbabazi zo gufungurwa, na bo bavuze ko babishyigikiye.

Uwitwa Douglas Kennedy wari umwana ubwo se yicwaga yavuze ko yabayeho ubuzima bwe bwose atinya Sirhan adashaka no kumva izina rye yewe atifuza no kumureba amaso ku maso, ariko ubu amubona nk’ikiremwamuntu gikwiriye urukundo no kwitabwaho.

Ati “Nizera cyane ko imfungwa yose idashobora kuba ikibazo cyangwa umutwaro ku batuye isi igomba gufungurwa.”

Robert F. Kennedy Jr. washyigikiraga ko afungurwa na mbere yavuze ko yababariye uyu musaza ku nshuro ya mbere amubona kuko Sirhan yaramubonye ararira cyane amufata mu biganza aratakamba amusaba imbabazi, aramubabarira ndetse amwerera kumubera inshuti.

Abakomiseri bari bahagarariye iyo nama Sirhan yasabiyemo imbabazi bavuze ko icyemezo kitarafatwa nubwo yasabiwe gufungurwa, kuko icyemezo gishobora guteshwa agaciro na guverineri wa Leta ya California, Gavin Newsom kuko ari we uzagena niba gufungurwa kwa Sirhan kutazateza ingaruka abaturage.

Sirhan warashe Kennedy afite imyaka 24 agahita atabwa muri yombi yasabiwe gufungurwa nyuma y'imyaka 53 ari muri gereza
Senateri Robert F Kennedy yishwe ari kwiyamamariza guhagarira ishyaka ry'aba-democrates mu matora y'umukuru w'igihugu
Robert F Kennedy akimara kuraswa mu 1968 i Los Angeles

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .