Uwari ushinzwe gukurikirana abapadiri basambanya abana yavuze icyatumye yegura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Gashyantare 2018 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Mu mpera z’icyumweru gishize Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yashyizeho Komisiyo ishinzwe kurwanya ibikorwa byo gusambanya no guhohotera abana.

Iyi komisiyo igizwe n’abantu icyenda yatangijwe mu 2014, igamije guhangana n’ibikorwa byo gusambanya abana bivugwa ku bapadiri. Nubwo barindwi mu bari bayigize basubiyemo, akazi kayo kakunze kunengwa kuko nta musaruro ufatika yatanze.

Muri Kamena umwaka ushize, Umufaransa w’umuhanga mu bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana, Catherine Bonnet, yeguye ku mwanya we muri iyo komisiyo. Mbere ye abandi babiri bari beguye barimo; Umwongereza Peter Saunders n’umunya-Irlande, Marie Collins.

Nkuko ikinyamakuru l’Express kibitangaza, Catherine Bonnet, yasobanuye ko impamvu zatumye yegura zirimo kuba barakoraga ubuvugizi mu bijyanye no gukurikirana Abasenyeri bahishira abahohoteye abana ariko ntibigire icyo bitanga.

Yagize ati “Ku bwanjye nakoze ubuvugizi bw’uko Abepiskopi n’abandi bakomeye muri Kiliziya bagomba kumenyesha inzego za leta abakekwaho ibikorwa byo gusambanya abana, ari nabyo byabaye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Icyo gihe nari mfite abanshyigikiye ariko muri Kamena mbonye ko ntagishoboye kumvikana na bibiri bya gatatu by’abagize komisiyo nk’uko biteganywa, nanditse ibaruwa yo kwegura. Nasabye Cardinal O’Malley, kuyinjyanira kwa Papa ariko ntiyayemeye.”

Yavuze ko kugaragaza abakekwaho gusambanya abana n’irindi hohotera bikwiye kuba inshingano y’ibanze y’Abasenyeri n’abandi bayobozi b’amadini.

Ati “Niba itegeko rihatira abantu kubitangaza, biroroshye gukurikirana abacecetse kuko guceceka gutuma abahohotewe batongera kwiyubaka no kugarurirwa icyizere n’ubutabera.”

Avuga ko hatanzwe igitekerezo cy’uko Umusenyeri cyangwa undi muyobozi wa Kiliziya ugaragaweho guhishira abasambanya abana azajya akurikiranwa n’akanama k’imyitwarire nyuma kwa Papa bagafata icyemezo bafatanyije n’itsinda ry’inzobere z’abacamanza.

Mbere y’aho ariko komisiyo ngo yari yakoze ubuvugizi bw’uko hajyaho urukiko rukurikirana abahishiriye abapadiri basambanyije abana, byemezwa mu 2015 na Papa n’itsinda ry’abakaridinali rizwi nka C9. Ibi bikaba byaragombaga gutangira kubahirizwa muri Nzeri 2016 ariko kugeza ubu nta n’umwe urakurikiranwa.

Bonnet akomoza ku kuba Kiliziya ikunda kugira ibanga ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana. Avuga ko ibanga ari ikintu cy’ingenzi kigize amategeko ya Kiliziya kandi rirubahirizwa ku kintu cyose kireba ubuzima bwayo imbere. Aha niho ngo usanga abahohotewe batabasha gusubizwa iyo bagize icyo basaba ko gikorwa.

Asaba komisiyo nshya kwihutira kugira amategeko ihindura kuko bikomeye guhangana n’abanyabyaha kandi hari amategeko adatuma bakurikiranwa. Avuga kandi ko Papa akwiye gushyira imbere kurengera abana.

Umufaransa w’umuhanga mu bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana, Catherine Bonnet, weguye ku mwanya we muri komisiyo ishinzwe gukurikirana abapadiri basambanya abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza