Ibiro Ntaramakuru bya Leta ya Brasil,Agencia Brasil, byatangaje ko umushinjacyaha mukuru wa Leta Sergio Moro wakurikiranye ibyaha bya ruswa ejo ku wa kabiri yatangaje ko afite ibimenyetso bihagije bishinja Lula n’abo baregwa hamwe.
CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko Umushinjacyaha Mukuru wa Leta ya Brasil yashyize ahagaragara ibirego bya ruswa bishingiye ku inyerezwa ry’umutungo w’ikompanyi ya Leta icuruza peterori muri Brasil. Lula da Silva wahoze ari Umukuru w’Igihugu ashinjwa kungukira cyane mu isanwa ry’inzu ziri ku mucanga uri hafi y’Umujyi wa São Paulo.
Nyuma yo kumva ibi birego, Lula da Silva yanditse inyandiko nyinshi ku rukuta rwe rwa Twitter abitesha agaciro, avuga ko ari ibihimbano.
Mu kiganiro n’abanyamakuru mu cyumweru gishize, Lula yagize ati “ Nubaha inzego z’ubutegetsi, nubaha n’amategeko, nzatanga ibimenyetso bihagije”. Yongeyeho ati “ Muzampamagare nzitaba kandi ikintu kimwe nishimira ni uko mfite uburennganzira bwo kugenda nemye muri iki gihugu.”
Ubwo Perezida Lula da Silva yahatwaga ibibazo na Polisi mu kwezi kwa gatatu 2016 ku byaha bwa ruswa yashinjwaga, yarabihakanye. Uwo munsi kandi, urugo rwe rwarasatswe hamwe n’ahakorera umuryango yashinze witwa Lula Institute, hamwe no mu rugo rw’umuhungu we.
Lula da Silva avuga ko yizera ko ibyo birego we yita ko bifite politiki ibyihishe inyuma, ari byo bya nyuma.
Yagize ati “ ibirego nk’ibi babihimbiye Cunha, Dilma none barashaka gusoza izi nkuru zabo, ndizera ko ari byo bya nyuma.”
Lula da Silva afite imyaka 65, yabaye Perezida wa Brasil kuva ku itariki ya Mbere Mutarama mu mwaka wa 2003, aza gutorerwa manda ya kabiri mu mwaka wa 2006, ayisoza ku itariki ya mbere Mutarama 2011; asimburwa na Dilma Rousseff wakuweho mu kwezi gushize ashinjwa gukoresha nabi umutungo wa Leta.

TANGA IGITEKEREZO