Kwamamaza

Uwanditse igitabo ku gitero cyaguyemo Bin Laden yaciwe miliyoni 7 z’amadorali

Yanditswe kuya 21-08-2016 saa 08:20' na Mukaneza M.Ange


Matt Bissonette, umwe mu basirikare ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari mu ikipe yagabye igitero cyaguyemo Osama Bin Laden yategetswe kwishyura miliyoni zirindwi z’amadorali azira kuba yarashyize hanze igitabo kuri iki gitero atabanje kubihererwa uburengenzira na Minisiteri y’Ingabo.

Bin Laden yishwe muri Gicurasi 2011 ubwo ikipe y’abasirikare ba Amerika (Navy Seal) yagabaga igitero mu rugo rwe rwari Abbottabad muri Pakistan.

Bissonette wanditse igitabo ‘No Easy Day ‘ ashinjwa kuba atarigeze abanza gushyikiriza igitabo cye Minisiteri y’Ingabo ngo igisuzume mbere y’uko kijya hanze mu 2012.

Ubusanzwe abasirikare bagize Navy Seals ntibemerewe kugira icyo batangaza ku butumwa baba boherejwemo akenshi bukunze kuba ari ibanga.

CBS dukesha iyi nkuru ivuga ko Bissonette, wiyise Mark Owen ubwo yandikaga iki gitabo, yemeye ko yakoze amakosa ndetse avuga ko byaturutse ku nama itariyo yagiriwe n’umwunganizi we mu mategeko.

Yakomeje avuga ko ikosa yakoze rikomeye ndetse asaba n’imbabazi kuko kudatanga kiriya gitabo ngo gisuzumwe mbere yo kujya hanze bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abasirikare bafatanyije muri kiriya gitero.

Urukiko rwo muri Leta ya Virginia rwategetse ko ariya mafaranga azayishyura leta mu gihe cy’imyaka ine. Yahawe kandi iminsi 30 yo kwishyura ibihumbi 100 by’amadorali yakuye mu biganiro yagiye atanga ku makuru atari yaherewe uburenganzira.

Brisonette aciwe aya mafaranga mu gihe bimwe mu bigaragara muri iki gitabo cye bitavugwaho rumwe n’uwo bari mu ikipe imwe ubwo igitero cyahitanye Bin Laden cyabaga.

Matt Bissonette
Perezida Barack Obama n'abashinzwe umutekano muri Amerika nibo batangaga amabwiriza ubwo iki gitero cyabaga mu 2011
Igitabo ku rupfu rwa Bin Laden

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved