Uwahoze avura Trump yahishuye uburyo yiyandikiye urwandiko rushimangira ko afite ubuzima bwiza

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 2 Gicurasi 2018 saa 02:56
Yasuwe :
0 0

Harold Bornstein wahoze ari Umuganga wihariye wa Perezida Donald Trump, yahishuye ko uyu Mukuru w’Igihugu ariwe wiyandikiye ibaruwa yagaragaje ko afite ubuzima bwiza.

Mu kiganiro yagiranye na CNN, Bornstein yavuze ko mu 2015 uyu mugabo wari umukandida w’Ishyaka ry’Aba- Républicains ari we ubwe wavuze amagambo yandikwa mu rwandiko ku buzima bwe.

Bornstein wabaye umuganga bwite wa Trump imyaka isaga 37 yatangaje ko ibyanditswe muri iriya baruwa ko ariwe uzaba abaye Perezida wa mbere ufite ubuzima bwiza, yabimubwiraga ku murongo wa telefoni, mu gihe hanze hari imodoka yari itegereje kuyitwara.

Iyi baruwa yari ikubiyemo ibirebana n’imbaraga n’ubushobozi bw’umubiri wa Trump, umuvuduko w’amaraso n’ibindi bizamini byose byavugaga ko ameze neza ndetse yanatakaje ibilo bisaga birindwi mu gihe cy’umwaka umwe.

Mbere y’uko ijya hanze Trump wabaye Perezida wa Mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wagiye kuri uyu mwanya afite imyaka myinshi yari yavuze ko yizeye ko ibizamini bizasohoka bigaragaraza ko ameze neza.

Bornstein utuye mu Mujyi wa New York yari aherutse kubwira NBC ko muri Gashyantare 2017, umurinzi wa Trump n’abandi babiri bakorana nawe baje mu rugo iwe, bakamusaka ndetse bagatwara inyandiko zose zirebana n’ibizamini na serivisi z’ubuvuzi yagiye ahabwa.

Ibi byakozwe nyuma y’aho New York Times itangarije ko uyu muganga yahaye Trump umuti witwa “Propecia” urinda umuntu kuzana uruhara.

Umuyobozi ushinzwe Itumanaho muri White House, Sarah Sanders, yavuze ko ibyakozwe mu rugo rwa Bornstein bitafatwa nko kumutera, kuko abashinzwe ubuvuzi muri Perezidansi baba bagomba guhabwa inyandiko zose zirebana n’ubuzima bw’umukuru w’igihugu.

Yaba Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bya Amerika, White House na Trump ubwe ntawe uragira icyo avuga ku byatangajwe na Bornstein ko ari we wiyandikiye raporo yashimangiraga ko afite ubuzima bwiza.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, umuganga wo muri White House, Ronny Jackson, yavuze ko atemeranya n’abavuga ko Trump ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe.

Harold Bornstein yahishuye ko ibyari bikubiye mu ibaruwa ku buzima bwa Trump atari we wabyitekerereje
Perezida Trump yaranzwe n'udushya twinshi kuva yatorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpera za 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza