Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe,Tony Blair yasabye ko habaho andi matora kuri Brexit

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 29 Ukwakira 2016 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Tony Blair kuva mu 1997 kugeza 2007, yavuze ko ashyigikiye ko Abongereza bagomba kugira uburenganzira bwo guhindura ibitekerezo byabo ku ngingo yo kwivana mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi, ‘Brexit’, bakongera bagatora.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Blair yatangarije BBC Radio 4 ko abatora bagomba kongera kugaragaza icyo batekereza kuri Brexit, babanje kuyisobanurirwa neza n’aho iberekeza.

Yagize ati “Ikintu kidakwiye kuri iriya referandumu, ni uko twafashe icyemezo ariko n’ubu tukaba tutaramenya neza imirongo nyayo bigenderaho.”

“Bisobanutse ko iyi ari gahunda itatugirira akamaro mu gihe tuvamo cyangwa igoye kuyishyira mu bikorwa, abantu bashobora gufata umwanzuro w’uko badashaka kugenda, hagakoreshwa ubundi buryo, bwaba ari mu Nteko Ishinga Amategeko cyangwa mu matora, byashoboka bikajya muri referandumu aho abantu bavuga uko babitekereza.”

“Nta mpamvu tugomba kwanga uburyo bwose bushoboka. Igihugu cyafashe umwanzuro wa referendumu, nta bundi buryo icyemezo gishobora guhindurwa uretse bigaragaye ko abaturage basobanukiwe impamvu bagomba guhindura ibitekerezo byabo.”

Abagera kuri 52% muri Kamena uyu mwaka batoye kuva mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi (EU) binyuze muri referendumu. Abari bashyigikiye iki gitekerezo bavugaga ko bizatuma u Bwongereza bunoza neza politiki y’abimukira kandi bukajya bukora ubucuruzi budategereje uruhushya rwa EU.

Blair asanga abanyapolitiki bo muri EU batazagirira impuhwe u Bwongereza mu gihe cy’ibiganiro.

Ati "Tugomba kumva ko tutagiye kuganira n’itsinda ry’abacuruzi bo mu Burayi bagomba gufata umwanzuro w’uko bashaka kwisanga bihagije mu Bwongereza. Abo tugiye kuganira na bo, ni abayobozi muri politiki y’ubumwe bw’u Burayi n’abagize inteko ishinga amategeko babo."

Tony Blair, wohoze ari Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza