00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwahoze ari Cardinal i Vatican yashinjwe kugerageza gusambanya umwana

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 30 Nyakanga 2021 saa 10:28
Yasuwe :
0 0

Umunyamerika Theodore McCarrick w’imyaka 91 wahoze ari Cardinal i Vatican yashinjwe kugerageza gusambanya umwana w’imyaka 16 ubwo yari akiri Padiri mu 1974 mu Mujyi wa Boston muri Leta ya Massachusetts muri Amerika.

McCarrick ni we Munyamerika wa mbere w’Umu-Cardinal washinjwe ibyaha byo gukora ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umunyamategeko Mitchell Garabedian uhagarariye umugabo wafashwe ku ngufu akiri umwana avuga ko bifata igihe kinini kugira ngo uwakorerwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina abashe gutobora ngo abwire abashinzwe gukorera iperereza ko yahohotewe kandi akeneye ubutabera.

Yongeyeho ati “Reka ibimenyetso bigaragazwe, amategeko akurikizwe, habeho ubutabera.”

Uwakorewe ihohoterwa avuga ko McCarrick yari inshuti y’umuryango wabo akiri umwana, aho yajyaga abaturira igitambo cya misa igihe babatirishije, bakoresheje ubukwe cyangwa bapfushije, ariko agakunda kumukorera ibikorwa biganisha ku kumusambanya.

Rumwe mu rugero yatanze, yavuze ko muri Kamena 1974 ubwo hari habaye ubukwe bwa mukuru we, McCarrick yamwihereranye mu gihe cyo kwiyakira amubwira ko Papa we yamusabye kumuganiriza kuko yari amaze iminsi yitwara nabi mu rugo kandi atajya mu misa.

Akomeza avuga ko basohotse hanze yahari kubera ubukwe bakazenguruka inyubako nyuma aza kumujyana mu rwambariro aramukorakora, arangije amubwira kuvuga isengesho rya ‘Dawe uri mu ijuru’ rimwe ndetse n’irya ‘Ndakuramutsa Mariya’ inshuro eshatu kugira ngo Imana imubabarire ibyaha bye.

Uretse uyu, ngo hari n’abandi bana benshi uyu Cardinal yagiye akorera ihohoterwa, ariko yari ataragezwa imbere y’ubutabera kuko nta bimenyetso bimuhamya icyaha byari bihari.

Mu 2019 ni bwo Papa Francis yamuvanye ku mirimo ye nyuma yo kotswa igitutu n’abantu benshi mu 2018, bavuga ko ari gukingira ikibaba umunyabyaha. Gusa bikorwa nyuma y’iperereza ry’i Vatican ryahamije ko ibihuha byamuvugagwaho by’uko yasambanyije abana bari hejuru y’imyaka 14 ari byo.

McCarrick ubu aba muri Leta ya Missouri akaba yategetswe kwitaba urukiko ku itariki 26 Kanama muri Leta Massachusetts aho yakoreye icyaha.

Yahawe isakaramentu ry’Ubusasaredoti mu 1958 mu Mujyi wa New York, agirwa Musenyeri wa Newyark muri Leta ya New Jersey mu 1986 arongera agirwa Musenyeri wa Washington DC mu 2000 maze mu 2001 agirwa Cardinal na Papa Yohani Pawulo wa Kabiri.

McCarrick w'imyaka 91 yashinjwe ibyaha byo kugerageza gusambanya umwana utaruzuza imyaka 18 mu 1976

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .