USA: Urukiko rw’Ikirenga rwemeje iteka rya Trump ryo gukumira abaturage bo mu bihugu bitandatu

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 Ukuboza 2017 saa 08:11
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere rwemeje iteka rya Perezida Donald Trump ryo gukumira abimukira bo mu bihugu bitandatu kwinjira muri Amerika.

Abaturage bo mu bihugu birimo Yemen, Tchad, Libya, Somalia, Siriya na Iran, ntibemerewe kwinjira muri Amerika igihe badafite umuntu wo mu muryango wabo uhatuye. Iri tegeko kandi rireba bamwe mu bayobozi bo muri Venezuela n’abaturage bamwe bo muri Koreya ya Ruguru.

Iri teka rya Trump arivuguruye inshuro eshatu. Buri nshuro yagiye ahura n’ingorane z’abacamanza baryitambikaga bavuga ko ari ivangura rishingiye ku gihugu. Urukiko rw’Ikirenga rwaryemeje n’ubusanzwe hakiri ibirego mu nkiko birebana naryo nkuko RFI yabitangaje.

Imiryango iharanira uburenganzia bwa muntu yakunze kwamagana iri teka isaba ko ritahabwa agaciro kuko ryibasira abaturuka mu bihugu bigendera ku mahame ya Islam.

Perezida Donald Trump yatangaje ko iryo teka rigamije kurinda Amerika iterabwoba ry’imitwe igendera ku mahame akaze ya Islam.

Nubwo ikirego cyari kikiri mu zindi nkiko, icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga cyahise giha ububasha iryo teka bwo gutangira gushyirwa mu bikorwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza