USA: Umuvugabutumwa ukomeye Billy Graham yitabye Imana ku myaka 99

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 21 Gashyantare 2018 saa 05:14
Yasuwe :
0 0

Umuvugabutumwa w’Umunyamerika wafatwaga nk’umwe mu bakomeye mu kinyejana cya 20, Billy Graham, yitabye Imana ku myaka 99 y’amavuko.

Uyu mugabo azwiho kuba yarabwirije mu biterane byitabiriwe n’abantu batagira ingano yamamaza ubukirisito, harimo nk’igiterane gikomeye yakoreye i Londres mu Bwongereza mu 1954.

Yaguye mu rugo rwe i Montreat muri Carolina ya Ruguru nk’uko Umuvugizi w’umuryango we w’ivugabutumwa, Billy Graham Evangelistic Association yabitangaje.

Mu gikorwa cy’iyogezabutumwa amazemo imyaka 60, bivugwa ko yabwirije abantu bagera kuri miliyoni 215 ndetse yasenganye na buri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhera kuri Harry Truman wategetse Amerika mu 1945 –1953.

Yanabaye umujyanama w’abaperezida batandukanye barimo Lyndon Johnson, George W. Bush na Bill Clinton.

Bivugwa ko abaturage barenga miliyoni eshatu biyeguriye Kirisito kubera uyu muvugaburtumwa ndetse inyigisho ze zageze mu bihugu 185 mu 195 bigize uyu mubumbe.

Umunyamateka wo muri Kaminuza ya Rice University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, William Martin, yabwiye CNN ati “Ashobora kuba ari we munyedini ukomeye mu gihe cye kereka nka Papa umwe cyangwa batarenze babiri, ni nk’umuntu umwe cyangwa babiri babasha kugera ku bintu nk’ibyo yagezeho.”

Graham yabaye umukirisito afite imyaka 16 y’amavuko nyuma yo kumva ubutumwa bw’undi wigishaga yihitira, aza gusigwa amavuta nk’umukozi w’Imana mu 1939.

Mu mwaka ushize, Billy Graham yasohotse ku rutonde rw’abantu 100 bakomeye ku isi rwakozwe n’ikigo Reputation Poll International, yari aruhuriyeho n’abantu barimo Perezida Kagame, Sir Alex Ferguson, Barack Obama, António Guterres, Cristiano Ronaldo n’abandi.

Billy Graham yavukiye mu mujyi wa Charlotte muri Leta ya Carolina ya Ruguru kuwa 7 Ugushyingo 1918. Mu wa 1943 yashakanye na Ruth McCue Bell babyaranye abana batatu. Ku wa 14 Mata 2007 ni ho yasezeye ku mugore we ubwo yitabaga Imana afite imyaka 87.

Billy Graham yitabye Imana ku myaka 99 y’amavuko
Billy Graham yayoboraga ibiterane byitabirwaga n'imbaga
Igiterane Billy Graham yayoboye i Londres mu Bwongereza mu 1954

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza