Iyo nyubako yari iherereye mu Mujyi wa Atlantic izwi ku izina rya Trump Plaza, yafunguye imiryango mu 1984, yarimo hoteli ndetse n’aho gukinira imikino y’amahirwe.
Ni imwe mu zamamaje izina ry’uyu mugabo uri no mu bafite agatubutse cyane ko yagiye iberamo ibitaramo by’ibyamamare bitandukanye ndetse n’imikino y’iteramakofe yahuje abanyabigwi barimo na Muhammad Ali.
Amakuru avuga ko mu 2009 ari bwo Trump yahagaritse imikino y’amahirwe yaberaga muri iyo nyubako kubera imyenda ya banki.
Inyubako yamaze igihe kinini itakiberamo imikino ari nako igenda igaragaza inenge mu myubakire yayo, bigeze mu 2014 ifunga imiryango burundu.
CNN yatangaje ko mu 2016 undi muherwe, Carl C. Icahn, yaje kwishyura ayo madeni inzu yari ibereyemo banki maze arayegukana, ariko ntiyayishyiramo ibikorwa, ari nako ikomeza kugenda isaza.
Ku wa 17 Gashyantare 2021, ni bwo Trump plaza yatwitswe hifashishijwe ibinyabutabire mu masegonda make cyane ihinduka ivu.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!