USA: Umupolisi watsikamiye George Floyd ku ijosi bikamuviramo urupfu yagejejwe mu rukiko

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 30 Werurwe 2021 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Urubanza Derek Chauvin wahoze ari Umupolisi aregwamo gutsikamira George Floyd ku ijosi kugeza abuze umwuka bikamuviramo gupfa, rwatangiye kuburanishwa kuri uyu wa mbere tariki 29 Werurwe 2021.

Chauvin wakoreraga i Minneapolis, ku wa 25 Gicurasi 2020 ni bwo we na bagenzi be bafashe Floyd bamushinja kwishyura amafaranga y’amiganano aho yari yaguze itabi.

Mu kumuta muri yombi, bamuryamishije hasi yubitse inda maze bamuzirikira amaboko inyuma ari nako Chauvin wari abakuriye “amushinze ivu ku ijosi”.

Aljazeera yatangaje ko ku munsi wa mbere w’urubanza ubushinjacyaha bweretse urukiko amashusho y’iminota icyenda n’amasegonda 29, agaragaza uko uwo mupolisi “yamaze igihe kirekire ashinze ivi ku ijosi rya Floyd, yaritsikamiye n’imbaraga kugeza ananiwe guhumeka”.

Abunganira uregwa bo bavuze ko ayo mashusho atari yo yonyine yagenderwaho, ko “hari n’ibindi” byarebwa.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Chauvin yakoresheje ingufu z’umurengera mu guta muri yombi Floyd, ndetse akarwanya abandi bashatse gukiza Floyd.

Ibyaha Derek Chauvin akurikiranyweho ni iby’ubwicanyi butagambiriwe, aho bimuhamye ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 40.

Urupfu rwa George Floyd ni kimwe mu byaranze ibihe bidasanzwe by’umwaka ushize, ubwo ibihumbi by’abigaragambya bigabije imihanda mu mijyi itandukanye bamagana ubwicanyi bw’abapolisi b’Abazungu bibasira abirabura. Bifashishije intero ya “#BlacklivesMatter” abo mu ngeri zitandukanye barimo n’abakinnyi b’umupira w’amaguru bamaganye ubwo bwicanyi.

Nyuma y'urupfu rwa Floyd, abazungu bifatanyije n'Abirabura bamagana ubwicanyi bakorerwa /Ifoto: Sky Sports
Urupfu rwa Floyd rwateje imyigaragambyo mu mijyi itandukanye bamagana ubwicanyi abapolisi b'Abazungu bakorera Abirabura /Ifoto: PRI

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .