USA:Umupolisi wagaragaje ubwitange mu guhosha igitero cyagabwe ku Nteko yahembwe

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 13 Gashyantare 2021 saa 04:33
Yasuwe :
0 0

Inteko ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umutwe wa Sena, yageneye umudari w’ishimwe umupolisi uri mu barinda inzu iyo Nteko ikoreramo,Capitol, kubw’umuhate n’ubwitange yagaragaje kuwa 6 Mutarama 2021 ubwo iyo nyubako yagabwagaho igitero n’abambari ba Donald Trump bagamije kuburizamo umugambi wo kwemeza Joe Biden nka Perezida mushya.

Eugene Goodman w’imyaka 41 y’amavuko, ni we Sena ya Amerika yashyikirije icyo gihembo kizwi nka ”Congressional Gold Medal” gihabwa umuntu cyangwa umuryango wagize uruhare rukomeye mu bikorwa iyo Nteko ifata nk’ibikomeye.

Goodman wahoze mu gisirikari mbere yo kujya mu bapolisi barinda Capitol, yashimiwe ubwo Sena yari iteranye yumva uruhande rw’abunganira Donald Trump ku kirego cyo kumutakariza icyizere ngo atazongera guhabwa inshingano mu nzego za Leta, cyangwa ngo abashe kongera kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu mu 2024.

Mu gihe abunganizi ba Trump batangaga ingingo zirengera umukiriya wabo, Sena yafashe umwanya nyuma yo kureba amashusho y’uko byari byifashe umunsi agatsiko k’abigaragambya bitwaje intwaro bigabiza Capitol bakahateza akaduruvayo kaguyemo batanu barimo umupolisi.

Hagaragajwe ko Goodman yagize uruhare rukomeye mu kurokora abari bateraniye muri iyo nzu.

Senateri Chuck Schumer w’Umu-démocrate, yavuze ko nyuma y’ibyumweru icyo gitero cyasize amateka mabi ku isura ya Amerika kibaye, Isi yose yabonye ubutwari bw’uwo mupolisi.

Yagize ati “Hano muri uru rubanza twabonye amashusho mashya, amashusho y’agaciro cyane yerekana uguhagarika igitutu [cy’abagabye igitero], umurava mu kuzuza inshingano ze, ubuhanga bwo kumenya ibigiye gukurikiraho muri ako kavuyo, no kugaragaza ubushake bwo kwitanga ngo abandi barokoke.”

Senateri Mitch McConnell w’Umu-républicain, we yavuze ko Goodman yabaye nk’umucunguzi ku basenateri n’abadepite bari bateraniye muri Capitol.

Ati “Iyo bitaba kubanguka mu mitekerereze n’umurava bya Eugene Goodman by’umwihariko, birashoboka ko abagize iyi Nteko batari kubasha kurokoka uriya munsi.”

Eugene Goodman yabaye umusirikari kuva mu 2002 kugeza mu 2006, ndetse ni umwe mu barwanye intambara yo muri Iraq ubwo Saddam Hussein yakurwaga ku butegetsi.

Igihembo cya Congressional Gold Medal yahawe kimaze guhabwa imiryango n’abantu ku giti cyabo basaga 200. Cyatangiye gutangwa gihabwa abagize uruhare mu mpinduramatwara ya Amerika. George Washington wabaye perezida wa mbere w’icyo gihugu mu 1789 kugeza mu 1797, niwe wahawe bwa mbere icyo gihembo ku wa 25 Werurwe 1776.

Sena ya Amerika yagaragaje ko Eugene Goodman yarokoye abagize Inteko ishinga Amategeko mu gitero bagabweho ku wa 6 Mutarama 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .