USA: Umujyi wa Malibu utuwe n’ibyamamare wibasiwe n’inkongi idasanzwe

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 10 Ugushyingo 2018 saa 01:15
Yasuwe :
0 0

Inkongi idasanzwe imaze iminsi yibasiye leta ya California imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, USA, yageze mu mujyi wa Malibu uzwiho kuba utuwe n’ibyamamare byinshi.

Benshi mu batuye muri uyu mujyi ugaragaramo inzu nyinshi zahiye bagiye bahungira mu duce tutarimo gushya, ndetse no ku nkombe z’inyanja.

Uyu muriro wateze n’ibiza karemano umaze gutwika ahantu hangana na hegitari zisaga ibihumbi 14 hafi y’umujyi wa Los Angeles, ukomeje gutizwa umurindi n’umuyaga uri ku muvuduko wa kilometero 80 ku isaha.

Mu byamamare bituye Malibu byamaze guhungisha imiryango harimo Kanye West n’umugore we Kim Kardashian bifashishije Twitter mu kugaragaza ko aho bari bameze neza.

Umuhanzikazi Cher uri mu bitaramo i Las Vegas nawe ni umwe mu bifashishije Twitter mu kugaragaza agahinda atewe no kuba iyi nkongi yageze mu gace ka Malibu.

Yagize ati “Ntewe ubwoba n’uko inzu yanjye ishobora gushya gusa ntacyo nabikoraho. Inzu z’inshuti zanjye zahiye, biragoye gutekereza ko Malibu itazongera kubaho, ntunze inzu muri Malibu kuva mu 1972.”

Guillermo del Toro wayoboye film zakunzwe nka ‘Shape Of Water’ nawe ari mu bagezweho n’iyi nkongi, aho yishimira ko nubwo byinshi mu byo yari atunze bijyanye na sinema bishobora kwangirika, anyuzwe no kuba akiriho.

BBC ivuga ko kuva ku wa Kane, abasaga ibihumbi 250 bamaze gukurwa mu byabo hirya no hino muri leta ya California, ahari uduce dutatu twibasiwe n’inkongi imaze guhitana abantu icyenda mu gihe abandi 35 baburiwe irengero.

Bamwe mu byamamare batuye Umujyi wa Malibu barimo Ellen DeGeneres, Lady Gaga, Leonardo Dicaprio, Jack Nicholson, Miley Cyrus, Robert Downey Jr., Tom Hanks, Janet Jackson n’abandi benshi.

Perezida Donald Trump yanenze inzego zishinzwe ibirebana n’amashyamba, avuga ko iyi nkongi yanibasiye umujyi wa Paradis yaturutse ku kudacunga amashyamba kandi guverinoma ishyiramo amafaranga atari make.

Benshi mu baturage bagiye bahitamo gusiga imodoka bagakizwa n'amaguru
Inzu nyinshi zahiye zirakongoka
Iyi nkongi ifite ubukana bwinshi imaze gukomerekeramo n'abashinzwe kuzimya umuriro
Umwe mu batuye Malibu agerageza kuzimya umuriro wari wageze ku nyubako y'umuturanyi we

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza