00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Ubushyuhe bukabije bwageze kuri dogere Celsius 54 muri California na Oregon

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 12 Nyakanga 2021 saa 02:53
Yasuwe :
0 0

Umugabane wa Amerika wibasiwe n’ibihe by’ubushyuhe bitigeze bibaho mu mateka yayo aho mu minsi ishize Canada yibasiwe n’inkongi kubera ubushyuhe budasanzwe ndetse abarenga 130 bakahasiga ubuzima.

Ubu noneho ahazwi nk’’Ikibaya cy’Urupfu’ hari ubushyuhe bugera kuri Dogere Celcius 54 ndetse hakaba hanashyizweho ibyapa bikumira abantu kwinjira muri ako gace.

Ejo ku Cyumweru wari umunsi wa gatatu Death Valley, agace gaherereye muri Leta ya California, kibasiwe n’ubushyuhe bwo ku gipimo cyo hejuru mu mateka aho bwageze kuri dogere Celsius 54 ndetse iki kikaba ari kimwe mu bipimo byo hejuru by’ubushyuhe bimaze kugaragara kuri uyu mubumbe w’isi nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gikora muri Serivisi y’Ubumenyi bw’Ikirere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umwe mu bantu bagiye kwihera ijisho no kumva ubwo bushyuhe, Richard Rader kuri iki Cyumweru, yabwiye Reuters ko yatwaye igare rye ibirometero birenga 16 aho muri Death Valley avuye muri Arizona.Ati “Naje hano kwirebera ukuntu hashyushye.”

Abakerarugendo batandukanye ngo bagiye bava mu modoka zabo zisanzwe zifite ibyuma bishobora kugabanya ubushyuhe mu gihe nk’iki, maze batangira kwifata amafoto bafite utwuma tugaragaza igipimo ubushyuhe buriho muri ako gace.

Ikigo cy’Igihugu gikora muri Serivisi y’Ubumenyi bw’Ikirere cyavuze ko gitewe inkeke n’ubu bushyuhe ndetse kinaburira abaturage ko ubushyuhe nk’ubwo bushobora gutera urupfu cyane cyane ku bana bakiri bato n’abantu bageze mu zabukuru.

Kugeza ubu nta bantu baratangazwa ko baba batangiye guhitanwa n’ubu bushyuhe nubwo hari abashinzwe kuzimya inkongi bagera kuri 926 bamaze gutegurwa ku buryo batanga ubufasha mu kwimurira abantu ahatekanye mu gihe byaba bibaye ngombwa.

Abayobozi ba leta za Oregon na California batewe impungenge n’uko ubu bushyuhe bushobora no guteza ibura ry’amashanyarazi bigashyira ingo nyinshi mu kizima ndetse bikanahombya benshi bakora ubushabitsi.

Guverineri wa Leta ya Oregon, Katherine Brown, ku wa 6 Nyakanga yatangaje ibihe bidasanzwe muri iyo leta ndetse abaturage batangiye gusabwa guhunga abandi basabwa guhambira bakitegura ndetse nko mu ntara ya Kalamath muri California ho bahabwa amabwiriza arimo no kuba abantu bakumirwa cyangwa bagafatwa hakoreshejwe imbaraga mu rwego rwo kubabuza gusirisimba muri utwo duce turi mu kaga.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .